• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Rulindo: Babiri bafashwe bakekwaho gukora ubucuruza bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

Umwanditsi
October 22, 2018

Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018 Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abagabo babiri  bo mu murenge wa Murambi bacukuraga amabuye ya Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakangiza imirima n’amazu y’abaturage.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko Nsabimana Jean damascene w’imyaka 36 na Mweretsende Emmanuel  w’imyaka 21 bafashwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru ko bakora ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko kandi ngo bakanabangiriza.

Yagize ati “abaturage batanze amakuru ko hari abagabo barigukora ubucukuzi bushobora guteza ikibazo ku buzima bwabo, Polisi yahise ijya gufata abo bagabo bakoraga ubwo bucukuzi.”

Yakomeje avuga ko Polisi yasanze abo bagabo baracukuye binjira mu butaka bakajya bagendera  mu nsi y’ubutaka ku buryo ngo binjiraga mu yandi masambu atari ayabo, ibintu bishobora guteza impanuka zirimo inkangu no kugusha amazu y’abaturage.

CIP Rugigana yasabye abaturage kwirinda kwinjira muri ibyo binogo bashaka amabuye y’agaciro kuko ngo bishobora kubateza ibibazo birimo no kubura ubuzima.

Ati “Mwirinde kwegera aho bacukuye kugeza ibi binogo bimaze gusibwa kuko mushobora kuhaburira ubuzima.”

Kugeza ubu aba bafatiwe  mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe n’amategeko bashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha.

Uretse kuba  ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari  icyaha,  bunagira ingaruka ku biducyikije ndetse no kubuzima bw’aba bukora kugeza aho bashobora kubura ubuzima mu gihe bagwiriwe n’inkangu. Polisi n’inzego z’itandukanye zikaba zisaba ababikora kubihagarika bakubahiriza amategeko.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga