Karongi: Imodoka yafashwe ipakiye imifuka ine y’Urumogi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2018 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ku makuru yatanzwe n’abaturage yafashe imodoka Toyota Corolla RAA 603Y yari ipakiye imifuka ine y’urumogi.

Iyi modoka yafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe mu Kagari ka Mucyimba, Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, uwari uyitwaye arayita ariruka.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerzuba, Chief Inspector of Police CIP Innocent Gasasira yavuze ko polisi yari yahawe amakuru ko hari imodoka zishobora kuba zikoreshwa mu gutwara ibiyobyabwenge.

Yagize ati“Twari twahawe amakuru ko hari imodoka zijya zikoresha uriya muhanda mu gutwara ibiyobyabwenge, niyo mpamvu twashyizeho iriya bariyeri muri iri ijoro.”

Akomeza ati“Twahagaritse rero iyo modoka uwari uyitwaye arirukanka ageze imbere ayigongesha ibyuma twari twateze mu muhanda bipfumura amapine, uwari uyitwaye ayivamo ariruka arahunga.”

CIP Gasasira yavuze ko nyiriyo modoka atamenyekanye kuko ngo yahise ayisiga ariruka. Kugeza ubu akaba nta muntu uraza uyishakisha avuga ko ari iye.

Imodoka n’imifuka ine y’urumogi yari irimo, polisi yabishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza n’uwari uyitwaye abashe gufatwa.

Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye kurwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi 7 kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →