Nyagatare: Hateguwe igiterane, Abanyamadini basabwa ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2018, mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe habereye igiterane cyahuje amatatorero atandukanye kigamije gukangurira abakirisitu kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge kuko bikomeje kwangiza umuryango nyarwanda.

Ni igiterane kitabiriwe na Musenyeri Alex Birindabagabo uturuka mu itorero ry’abangirikani diyoseze ya Gahini, ari kumwe na Mushabe Claudian, umuyobozi w’akarere ndetse na Senior Superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka uyobora Polisi mu karere ka Nyagatare.

Ni igiterane cyaranzwe n’ubutumwa bukangurira abayobozi b’amatorero atandukanye kurushaho kwegera abayoboke babo binyuze mu nyigisho n’ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bifite ingaruka k’ubuzima bw’abantu bikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Musenyeri Birindabagabo yasabye urubyiruko kumva impanuro z’ubuyobozi kuko utumvira ubuyobozi atanumvira Imana.

Yagize ati” Ubuyobozi bushyirwaho n’Imana binyuze mu bantu, birakwiye ko abaturage by’umwihariko urubyiruko mureba kure mugasobanukirwa n’ingaruka z’ibiyobyabwenge maze buri wese akagira uruhare mu guhindura mugenzi we “

Musenyeri Birindabagabo yakomeje agaragaza ko nta terambere rishoboka ku muntu wabaswe n’ibiyobyabwenge kuko roho nziza ikwiye gutura mu mubiri mu zima.

Yagize ati” Roho nzima ntishobora kubangikana n’umubiri uhumanye,nti wabwiriza ubutumwa bwiza ku muntu wagizwe imbata n’ibiyobyabwenge ngo bigire umusaruro bitanga. Hakenewe ubufatanye buhoraho hagati y’abayobozi b’amadini n’inzego z’ibanze kugirango abayobye bagaruke mu murongo Imana yishimira.”

Mushabe Fred, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yashimiye ubufatanye bukomeje  kuranga  amadini n’amatorero mu gushyigikira inzego za Leta n’izumutekano mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza urubyiruko nyarwanda.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije ubuyobozi kuko bikomeje kwangiza urubyiruko kandi iterambere n’ubuyobozi bw’ejo hazaza biri mu biganza by’urubyiruko, birakwiye ko buri wese agira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru y’aho bigaragaye.”

Senior Superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare yagaragaje ko ibiyobyabwenge bikomeje kuba intandaro y’ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano bityo kubirwanya bikaba bikwiye kuba ibya buri wese.

Yagize ati” Hirya no hino mu mirenge igize aka karere hakunze kugaragara ibyaha birimo urugomo, amakimbirane mu miryango, ihohoterwa ndetse no gufata ku ngufu akenshi usanga bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi bukabije.”

SSP Tebuka asoza yibutsa abaturage ko amategeko yavuguruwe ubu ibihano ku biyobyabwenge bikaba byarakajijwe bityo uwaba agifite umutima wo kwishora mu biyobyabwenge akwiye kubireka.

Yashimiye abaturage bo mu karere ka Nyagatare bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge bakaba bagira uruhare mu gutanga amakuru y’aho biri ndetse n’ababicuruza.

Nyuma y’ibi biganiro habayeho igikorwa cyo ku menera mu ruhame inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa zebra waragi, African gin, Suzi n’ibindi byose bifite agaciro gasaga 2.300.000 frw z’amafaranga y’u Rwanda byafatiwe mu murenge wa Tabagwe mu gihe cy’amezi abiri ashize.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →