Rulindo: Abagore barahohoterwa bakaryumaho ngo batiha rubanda

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Bushoke, Akagari ka Gasiza ho mu karere ka Rulindo, bakorerwa ihohoterwa n’abagabo mu ngo bagahitamo guceceka ngo nibwo buryo bwiza bwo kwiha amahoro mu ngo no kutiha rubanda.

Ibi, bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Bushoke babitangarije abanyamakuru mu kiganiro “ Urubuga rw’Abaturage n’Abayobozi”, cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-PaxPress ifatanije na Profemmes-Twese hamwe, tariki ya 18 Ukwakira 2018, ku nsanganyamatsiko yagarukaga ku Ihohoterwa rikorerwa mu muryango, haganirwa ku buryo bwo kurikumira no kurirwanya.

Uwamariya, umwe mu baturage muri Bushoke agira ati” None se wagira ute, kwirirwa urasakuza siwo muti wo kubirangiza, none se iyo ushatse ishyano nyine wakora iki? Uhitamo guceceka, iyo uvuze hari igihe agira ngo ni akato urimo kumuha bikazana ibindi bibazo, rero uhitamo guceceka mu rwego rwo gushaka amahoro.”

Abayobozi batandukanye muri PaxPress, abaterankunga bayo, abafatanyabikorwa n’itangazamakuru bitabiriye ibiganiro.

Akomeza ati” None se ko umugabo ari umutware nyine, wabibwira abayobozi se ngo bigende bite!? Ko mushakana muba mwarihuje, iyo ugize Imana nta gukubite uricecekera. Mutagize intonganya mu rugo se mwaba muri mu Ijuru, ahubwo ushaka ibikubereye naho gutakira rubanda! Buri wese aba afite ibye bibazo iwe mu rugo.”

Nyirangendahimana we agira ati” Uburinganire bavuga, ni ukumvikana yaba akunaniye ukarekera iyo. Uko mubanye uba umuzi, niba ari umusinzi ni wowe umuzi, none se uzatakira nde uzaza guhagarara iwawe ngo akurindire umutekano, iyo ugize Imana nta gukubite uraruca ukarumira, gusa si bose kuko no mu bagabo hari abahohoterwa.”

Umwe mu bagabo w’imyaka 33 y’amavuko utarashatse gutangaza amazina ye yagize ati” Ibyo abagore bavuga ibyinshi ni ukuri kuko abagabo tutari shyashya, tugira kenshi ibigare, kandi akabari nako karasenya kuko iyo ukagiyemo ukabura ukugira inama urarusenya. Gusa natwe abagabo turahohoterwa uretse ko kenshi turyumaho ngo tutiha amenyo y’abasetsi, hari ibyo utavuga uri umugabo.”

Kamari Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiza ahamya ko ihohoterwa rihari ariko akavuga ko bafashe ingamba zo kurirwanya. Avuga ko amwe mu mahohoterwa akunze kugaragara ari; Ihohoterwa rishengura umutima, Irishingiye ku gitsina, Ku mutungo, amakimbirane mu ngo n’andi moko y’ihohoterwa.

Gitifu w’Akagari ka Gasiza ari nawe wari uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge.

Agira kandi ati” Tumaze kubona ko hari ihohoterwa, twashyizeho uburyo butuma tumenya amakuru ku ihohoterwa n’amakimbirane bibera mu muryango, bityo bikadufasha gusanga imiryango twamenye tugafatanya gushaka ibisubizo.”

Akomeza agira ati “ Twashyizeho uburyo bw’Amasibo, twakoze amatsinda yitwa Inshuti z’umuryango, Tugira umugoroba w’Ababyeyi, Amatsinda yo kwizigama, bose badufasha kumenya amakuru atuma dukora urutonde rw’imiryango ivugwamo amakimbirane n’ihohoterwa, tukayisanga tukaganira bitewe n’ibibazo bihari.”

Uretse ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo bagahitamo guceceka ngo batiteranya cyangwa se ngo birinda kwishyira hanze nk’uko babivuga, muri uyu Murenge wa Bushoke hari ihohoterwa rishingiye ku gusambanya abana nk’uko Gitifu Kamari yabitangaje, avuga ko amadosiye agera mu ijana (100) y’abakekwaho gusambanya abana yashyikirijwe inzego zibishinzwe ku buryo benshi bamaze gufatwa.

Abaturage batandukanye biganjemo abagore bitabiriye ibiganiro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →