Depite Frank Habineza yamaganye abasabira Odda Paccy ibihano birenze kwamburwa izina ry’Ubutore

Umuraperikazi Odda Paccy uherutse gushyira ifoto y’ikibuno hanze cyanditseho amagambo ” IBYA” na TSI ntoya hasi, akanasohora indirimbo yise Ibyatsi, yamaganiwe kure na Komisiyo y’itorero ry’Igihugu inamwambura izina ry’ubutore. Abatari bake mu gihe bamusabira ibihano, Depite Frank Habineza yamaganye abifuriza uyu muraperikazi ibihano birenze kwamburwa izina ry’ubutore anavuga ko nta kosa abona uyu muririmbyi yakoze.

Mu butumwa Depite Frank Habineza yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter kuri uyu wa kane tariki 25 Ukwakira 2018, aho yanabugeneye Bamporiki Edouard, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yamugaragarije ko uyu muririmbyi w’umuraperi adakwiye gufatirwa ibindi bihano birenze kwamburwa izina ry’Ubutore kuko ngo nta cyaha yakoze.

Iyi niyo foto bivugwa ko yatumye Odda Paccy yamburwa izina ry’Ubutore.

Mu mvugo yakoresheje yandika, Depite Habineza yagize ati ” Umuraperi Uzamberumwana Oda Paccy, nta cyaha yakoze, n’ikosa gusa kandi nta mpamvu yo gukomeza kumuhutaza yamaganwa. Nti bikwiye ko afatirwa ibindi bihano birenze ibyo kumukura mu ntore. Abasaba ko ibihangano bye bihagarikwa natwe tubasabye kudakomeza.”

Ubutumwa buri mu rurimi rw’Ikinyarwanda bwanditswe na Depite Frank Habineza.

Ubutumwa bwa Depite Frank Habineza bwo kwamagana abasabira ibihano birenze gukurwa mu Ntore kwa Odda Paccy, birimo ngo kuba n’ibihangano bye byahagarikwa, bwashyizwe no mu rurimi rw’icyongereza.

Ubutumwa mu rurimi rw’Icyongereza.

Depite Frank Habineza yatangarije intyoza.com ko hari abakwiye kwamburwa izina ry’ubutore ndetse bakandikirwa amabaruwa. Aba ngo barimo abanyereza amamiliyoni y’Igihugu ndetse n’abakurwaho icyizere na Guverinoma ku bw’amakosa baba bakoze bakirukanwa mu mirimo ya Leta.

Nyuma y’ifoto y’ikibuno cyanditseho amagambo twavuze hejuru yashyizwe ku karubanda na Odda Paccy, hahise hasohorwa itangazo ryasinywe na Bamporiki Edouard, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero amukura mu Ntore kuko yambuwe izina ry’ubutore. Nyuma y’amasaha make, indirimbo “Ibyatsi ya Paccy yahise ishyirwa hanze.

Ibaruwa imenyesha ko Uzamberumwana Odda Paccy yambuwe izina ry’Ubutore.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →