Kamonyi: Umugore wishe umwana we amutemye ijosi yasabiwe igihano cy’igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha burega Mukashyaka Kereniya w’imyaka 26 y’amavuko kwica atemye ijosi akaritandukanya n’igihimba umwana we w’imyaka 9 y’amavuko. Bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu, busaba urukiko kutazagabanya igihano ngo kuko igikorwa yakoze ari icya bunyamaswa.

Urubanza ruregwamo Kereniya Mukashyaka w’imyaka 26 y’amavuko, aho ashinjwa kwica umwana we yibyariye, rwabereye mu ruhame kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018 mu murenge wa Ngamba aho icyaha cyabereye.

Ubushinjacyaha, bushinja Mukashyaka icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka 9 y’amavuko akoresheje umuhoro. Bwatangarije urukiko ko akoresheje umuhoro yari yaguze, yamutemye ijosi akaritandukanya n’igihimba tariki ya 31 Nzeli 2018. Iki ni igikorwa Ubushinjacyaha bwavuze ko ari icy’Ubunyamwaswa.

Urubanza rwitabiriwe cyane n’abaturage.

Ubushinjacyaha, bwabwiye urukiko ko icyaha bushinja Mukashyaka yagikoze yagiteguye ngo kuko yabanje kugura umuhoro, akajya kuzana umwana we kwa Se aho yabaga mu Murenge wa Rukoma, agasasa amakoma munsi y’urugo aho yamwiciye mu Murenge wa Ngamba.

Umucamanza, yabajije Kereniya Mukashyaka uko yatekereje gutema umwana we, niba amutema yaratatse maze asubiza ati “ Yego yaratatse, namutemaguye n’umuhoro inshuro eshatu, Nashakaga ku mukura mu buzima bubi.” Yakomeje abwira urukiko ko ibyo yakoze abyemera ariko abisabira imbabazi.

Kereniya Mukashyaka yazanwe kuburana n’imodoka ya Polisi, arinzwe.

Umucamanza, yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga kubyo uregwa avuga no kuba yemera icyaha akanasaba imbabazi maze mu ijambo rye, umushinjacyaha avuga ko kwemera icyaha kwe bidakwiye gutuma urukiko ruzamugabanyiriza igihano.

Yagize ati” Nubwo uregwa yemera icyaha, agasobanura uburyo yagikoze ndetse agasaba imbabazi, dushingiye ku kuba igikorwa yakoze tubona ari icy’ Ubunyamaswa, turasaba urukiko ko rutazagendera ku kuba uregwa yemera icyaha ngo rumugabanyirize igihano.”

Mu gusabira ibihano Mukashyaka Kereniya, ubushinjacyaha bwisunze ingingo ya 107 ivuga ku; Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa. Iyi ngingo iri mu itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Muri iri tegeko, ni naho ubushinjacyaha bwahereye busaba urukiko rutazakurikiza ibiri mu ngingo yaryo ya 59 ivuga kuri Zimwe mu mpamvu nyoroshyacyaha zemezwa n’umucamanza.

Kereniya Mukashyaka, yahawe umwanya n’urukiko ngo agire icyo avuga ku gihano asabiwe n’ubushinjacyaha maze agira ati “ Igihano bansabiye ndakemera ariko kubera impamvu z’uburwayi( atasobanuye), ntabwo nzi niba nagikora ngo nkirangize.”

Aha urubanza rwari rupfunfikiwe, bamwambikaga amapingu.

Nyuma yo kumva icyo uregwa avuga ku byo ashinjwa, nyuma kandi yo kumva icyo ubushinjacyaha buvuga n’ibihano bwasabye, urukiko rwatangaje mu ruhame ko rupfundikiye urubanza, rukazasomwa tariki 30 Ukwakira 2018 ku I saa munani z’amanywa, aho n’ubundi urubanza rwaburanishirijwe.

Abaturage batari bake bakurikiranye iby’uru rubanza bashimye uburyo bwo kuzana uwakoze icyaha aho yagikoreye akaba ariho aburanishirizwa, gusa na none banenga ko nta buryo bw’indangururamajwi bukoreshwa. Abaturage bavuga ko baba baje ari benshi rimwe na rimwe abari imbere ngo bakaba aribo bumva gusa, mu gihe abandi ngo batahira kureba n’amaso. Basaba ko ibi byakwigwaho bigakosorwa.

Abaturage bari benshi imbere y’Umurenge wa Ngamba aho iburanisha ryabereye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →