Kamonyi: Nyuma y’impinduka zaje zitunguranye muri bamwe mu bagitifu, hatangiye ihererekanya bubasha

Abanyamabanga Nshingwabikorwa 2 b’Imirenge, umwe yakuwe ku bugitifu bw’Umurenge ahabwa izindi nshingano mu karere, undi ajyanwa mu wundi murenge. Gitifu wa Musambira yakuwe kuri uyu mwanya ajyanwa gukorera mu Karere asimbuye umukozi wari Advisor wa Komite nyobozi y’Akarere wagizwe Gitifu w’Umurenge. Gitifu w’Umurenge wa Kayumbu yashyizwe mu Murenge wa Musambira. Izi mpinduka n’izazibanjirije mu yindi myanya ngo zigamije kunoza imikorere nubwo hari abatabibona batyo.

Inkuru y’impinduka zaje zitunguranye ku banyamabanga Nshingwabikorwa 2 b’Imirenge n’umukozi umwe wakoraga mu karere nka Advisor ( umujyanama) wa Komite Nyobozi wagizwe Gitifu w’Umurenge asimbuye uwazanywe gukorera mu karere amusimbuye yamenyakanye tariki 29 Ukwakira 2018.

Nyuma y’izi mpinduka z’aba ba Gitifu b’Imirenge, ihererekanyabubasha ryatangiriye mu Murenge wa Kayumbu kuri uyu wa Kane tariki 1 Ugushyingo 2018 aho Majyambere Samuel yasimbuye Mpozenzi Providence waje gusimbura umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Musambira wazanywe gukorera mu Karere.

Mu buryo izi mpinduka zakozwemo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Etienne Muvunyi yakuwe ku bugitifu bw’uyu Murenge aza gukorera mu karere aho yasimbuye Samuel Majyambere wari Advisor wa Komite nyobozi y’Akarere wahawe kuyobora Umurenge wa Kayumbu asimbuye Providence Mpozenzi wazanywe mu murenge wa Musambira.

Izi mpinduka kuri bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge zije zikurikira iziherutse gukorerwa bamwe mu ba Gitifu b’Utugari, ba DASSO na ba SEDO b’utugari. Ni impinduka ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko zigamije kurushaho kunoza imikorere.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ubwo yabazwaga n’ikinyamakuru ityoza.com ku mpamvu z’izi mpinduka, yagize ati” Zigamije kunoza akazi kurushaho no kongera umusaruro.”

Mu gihe izi mpinduka ubuyobozi buvuga ko zigamije kunoza akazi no kongera umusaruro, bamwe mu bakozi mu Karere batifuje gutangaza imyirondoro yabo, bavuga ko benshi muri aba bagiye bahindurirwa aho bakoreraga hagiye hashingirwa ku bimenyane n’amarangamutima, munyumvishirize n’ibindi.

Bamwe muri aba bakozi kandi bavuga ko muri izi mpinduka zitandukanye hari n’aho usanga amasano atuma bamwe icyo basabye cyangwa basabiwe boroherezwa ugereranije na bagenzi babo. Ibi bakavuga ko ahubwo bishobora kuzica akazi aho gutanga umusaruro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →