Kamonyi-Runda: Umurambo w’umuntu watoraguwe ku nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo

Umurambo w’umugabo utaramenyekana watoraguwe ku nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo mu ruhande rw’Akagari ka Kagina kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018. Ubuyobozi bw’umurenge butangaza ko uyu murambo atari uw’umuturage wabwo.

Mwizerwa Rafiki, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yahamirije intyoza.com ko amakuru y’uyu murambo w’umuntu ari impamo. Avuga ko byagaragariraga amaso ko amaze iminsi, gusa ngo si umuturage w’uyu Murenge.

Mwizerwa yagize ati” Ni umuntu ubona ko ari mu kigero cy’imyaka 25-30 y’amavuko, yarangiritse ku buryo no ku mumenya bigoye, yabonywe mu gitondo n’abaturage bajyaga guhinga, yafashwe n’imigano iteye ku nkombe z’uruzi yaguye mu mazi.

Gitifu Mwizerwa Rafiki, akomeza avuga ko nyuma yo kubona amakuru y’abaturage bavuga ko babonye umurambo w’umuntu, nk’ubuyobozi ngo bagiye kuwukuramo bahita wawujyanwa ku bitaro bya Remera Ruko ngo upimwe.

Akarere ka Kamonyi mu bice bitandukanye by’imirenge nka Runda, Rugalika na Rukoma hakunze kugaragara imirambo mu buryo butandukanye. Akenshi iyi mirambo, bisobanurwa ko ari abantu bayihajugunya bayikuye ahandi dore ko akenshi itoragurwa ku mihanda no mu mashyamba. Nta byumweru bibiri bishize mu ishyamba riri mu Murenge wa Rukoma urenze ahitwa mu Gacurabwenge hatoraguwe imirambo y’abantu babiri.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →