Kicukiro: Abamotari basabwe kwirinda amakosa ateza impanuka

Mu gihe abatwara abantu kuri za moto bakunze kuvugwaho  amakosa ateza impanuka, abamotari bo mu karere ka Kicukiro bibukijwe ko umutekano wo mu muhanda udashinzwe abapolisi gusa ko ahubwo nabo bwakwiye kuwugiramo uruhare birinda amakosa n’ibyaha biwukorerwamo.

Ibi babisabwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’umutekano, umujyi wa Kigali n’abanyamuryango bagera kuri 350 b’amakoperative y’abamotari akorera mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2018, aho basabwe gukora kinyamwuga kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu Busabizwa parfait yavuze ko ikibazo cya parikingi (Parking) za moto ubuyobozi bw’uyu mujyi bwagejejweho kirimo gukemuka hisunzwe gusaranganya parikingi ku buryo ahagenewe imodoka na moto zizajya zihemererwa hagamijwe kurinda abamotari amakosa yo guparika nabi.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi  yasabye abamota kujya bagaragaza inzitizi bahura nazo mu kazi kabo kugira ngo zikemurwe batazajya bahora bafatwa nka banyirabayazana b’amakosa akorerwa mu muhanda.

Ati “Mukunda kuvugwaho amakoso yo kwirengagiza nkana amategeko y’umuhanda, ibintu bibabaje mukwiye guheraho mugafata ingamba zo gukuraho iyo sura mwahawe yo gukora amakosa nkana mwirengagije ko ateza impanuka. Mwirinde uburangare kandi mwihutire kumenyekanisha inzitizitizi mugira kugira ngo zikemurwe.”

Usibye kwirinda amakosa ateza impanuka zitwara ubuzima bw’abakoresha umuhanda aba bamotari bibukijwe, CIP Kayigi yanabasabye kwirinda ibyaha muri rusange batanga amakuru y’ababikekwaho.

Ati “Nti mugatwarwe gusa no gutwara abagenzi ngo mwumve ko bihagije, mukwiye no kujya mutekereza kubo mutwara (abagenzi) n’ibibagenza binyuze mu biganiro mugirana, bizabafasha kumenya abo aribo niba bagamije gukora ibyaha mubiburizemo kandi bafatwe.”

Ngarambe Emmanuel uyobora ihuriro ry’abamotari FERWACOTAM ku rwego rw’igihugu yavuze ko kugira ngo amakosa akorwa n’abamotari agabanuke, bagiye kwandika imyirondoro y’abanyamuryango n’iya za moto bakoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo uzajya ukora ikosa azajye ahita agaragara ahanwe ku giti cye.

Ngarambe kandi yashimangiye ko bagiye gushishikariza abanyamuryango b’amakoperative y’abamotara akorera mu gihugu hose kwibumbira mu matsinda yo kurwanya ibyaha kugira ngo biborohere gutahura abakora uyu mwuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Hari aho byatangiye hatari hake, ariko tugiye gushishikariza abanyamuryango bacu bose gushyiraho Anti-crime clubs (amatsinda yo kurwanya ibyaha) ku buryo buri wese azaba ijisho rya mugenzi we hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha n’amakosa ya hato na hato bishobora gukorwa n’abiyitirira uyu mwuga.”

Abamotari bibukijwe kwirinda kuba abafatanyacyaha mu birebana no gutunda, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bakora bagamije kubona indonke.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →