Karongi: ADEPR yatangije ubukangurambaga bugamije gukumira ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2018, ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR mu karere ka Karongi bwatangiye igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu iyobokamana bugaragaza ko  buri wese kubirwanya akwiye kubigira ibye.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu giterane cyabereye mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kiniha aho kitabiriwe n’abasaga 2500 biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abakirisitu b’Itorero rya ADEPR, abaturage  ndetse n’inzego z’umutekano.

Gatware Herman umushumba w’ Itorero ADEPR mu karere ka Karongi yasabye abari aho kuba abakirisitu bo kwizerwa, bakarushaho kwegera Imana.

Yavuze ko umuntu ushaka kwegera Imana agomba kuba afite roho nzima kandi roho nzima itabaho itari mu mubiri muzima. Yaboneyeho kwibutsa abari bitabiriye icyo giterane kugira uruhare mu kurinda abanyarwanda ibiyobyabwenge kuko byangiza umubiri wa muntu  bitabangikana na roho ikijijwe.

Yagize ati  “Roho nzima ntishobora kubangikana n’umubiri urimo ibiyobyabwenge. Niba mushaka kwegera Imana rero, mwirukane muri mwe ibyo bibatandukanya nayo, birimo ibiyobyabwenge bisenya umubiri kandi ariwo buturo bwa roho.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi Chief Inspector of Police (CIP) Elie Niyongabo agaragaza ko abanyamadini ari bamwe mu bahura n’abantu benshi bityo mu butumwa batanga bakaba bakwiye kongeramo ubukangurira abantu kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Buriya kenshi abantu bumva ababayobora mu madini n’amatorero kurenza abandi. Iyi ni intambwe nziza itewe n’ itorero ADEPR n’ abandi bakwiye gufatiraho urugero. Ndababwiza ukuri ko amatorero yose ahagurukiye rimwe kuri iyi ngingo yo kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, umusaruro mwiza wagaragarira buri wese.”

Bagwire Esperance umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko kuyobora abaturage bumva neza kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bigishwa bibafasha kugera ku iterambere rirambye mu gihe gito.

Yagize ati “Abaturage bumvira, bagera ku iterambere rirambye mu gihe cya vuba. Ni mugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse mu gatanga n’amakuru y’aho mu bikeka n’amayeri bakoresha mu kubikwirakwiza nta kabuza muzagera ku byo mwifuza, muzarangwa n’ubuzima buzira umuze kandi akarere kacu kazahora gafite umutekano usesuye.”

Abaturage basabwe gutanga amakuru ku bintu byose bishobora kuba impamvu y’ibyaha bigaragara muri aka Karere, kugira ngo bibashe gukumirwa bityo umutekano urusheho kuba mwiza.

Akarere ka Karongi ni kwamwe muri turindwi tugize intara y’Iburengerazuba aho kagaragaramo ibikorwa bihungabanya umutekano byiganjemo ibiyobyabwenge na magendu akenshi binyuzwa mu kiyaga cya Kivu bivuye mu gihugu cy’abaturanyi. Abaturage basobanuriwe amayeri yose akoreshwa n’abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, basabwa ko mu gihe bagize uwo bakeka bajya bihutira kumenyesha inzego zishinzwe umutekano zibegereye zikabasha kubikumira bitarakwirakwira mu gihugu.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →