• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Karongi: ADEPR yatangije ubukangurambaga bugamije gukumira ibiyobyabwenge

Umwanditsi
November 4, 2018

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2018, ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR mu karere ka Karongi bwatangiye igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu iyobokamana bugaragaza ko  buri wese kubirwanya akwiye kubigira ibye.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu giterane cyabereye mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kiniha aho kitabiriwe n’abasaga 2500 biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abakirisitu b’Itorero rya ADEPR, abaturage  ndetse n’inzego z’umutekano.

Gatware Herman umushumba w’ Itorero ADEPR mu karere ka Karongi yasabye abari aho kuba abakirisitu bo kwizerwa, bakarushaho kwegera Imana.

Yavuze ko umuntu ushaka kwegera Imana agomba kuba afite roho nzima kandi roho nzima itabaho itari mu mubiri muzima. Yaboneyeho kwibutsa abari bitabiriye icyo giterane kugira uruhare mu kurinda abanyarwanda ibiyobyabwenge kuko byangiza umubiri wa muntu  bitabangikana na roho ikijijwe.

Yagize ati  “Roho nzima ntishobora kubangikana n’umubiri urimo ibiyobyabwenge. Niba mushaka kwegera Imana rero, mwirukane muri mwe ibyo bibatandukanya nayo, birimo ibiyobyabwenge bisenya umubiri kandi ariwo buturo bwa roho.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi Chief Inspector of Police (CIP) Elie Niyongabo agaragaza ko abanyamadini ari bamwe mu bahura n’abantu benshi bityo mu butumwa batanga bakaba bakwiye kongeramo ubukangurira abantu kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Buriya kenshi abantu bumva ababayobora mu madini n’amatorero kurenza abandi. Iyi ni intambwe nziza itewe n’ itorero ADEPR n’ abandi bakwiye gufatiraho urugero. Ndababwiza ukuri ko amatorero yose ahagurukiye rimwe kuri iyi ngingo yo kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, umusaruro mwiza wagaragarira buri wese.”

Bagwire Esperance umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko kuyobora abaturage bumva neza kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bigishwa bibafasha kugera ku iterambere rirambye mu gihe gito.

Yagize ati “Abaturage bumvira, bagera ku iterambere rirambye mu gihe cya vuba. Ni mugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse mu gatanga n’amakuru y’aho mu bikeka n’amayeri bakoresha mu kubikwirakwiza nta kabuza muzagera ku byo mwifuza, muzarangwa n’ubuzima buzira umuze kandi akarere kacu kazahora gafite umutekano usesuye.”

Abaturage basabwe gutanga amakuru ku bintu byose bishobora kuba impamvu y’ibyaha bigaragara muri aka Karere, kugira ngo bibashe gukumirwa bityo umutekano urusheho kuba mwiza.

Akarere ka Karongi ni kwamwe muri turindwi tugize intara y’Iburengerazuba aho kagaragaramo ibikorwa bihungabanya umutekano byiganjemo ibiyobyabwenge na magendu akenshi binyuzwa mu kiyaga cya Kivu bivuye mu gihugu cy’abaturanyi. Abaturage basobanuriwe amayeri yose akoreshwa n’abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, basabwa ko mu gihe bagize uwo bakeka bajya bihutira kumenyesha inzego zishinzwe umutekano zibegereye zikabasha kubikumira bitarakwirakwira mu gihugu.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga