Kamonyi: Umuti wo kwesa imihigo urimo kuvugutirwa I Kabgayi

Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi bufatanije n’Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali-RALGA, buri mu mwiherero w’iminsi 2, guhera kuri uyu wa mbere tariki 5 Ugushyingo 2018. Abawuhamagawemo ni; abahagarariye Njyanama z’imirenge n’utugari hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ariko n’abayobozi ku rwego rw’Akarere.

Ubuyobozi bwa RALGA ari nabwo bwateguye uyu mwiherero butangaza ko inyito rusange y’ibiganiro byagenewe izi nzego ari“ Umuturage ku isonga mu miyoborere.” Butangaza ko ikigenderewe ari ugufasha buri wese gutunganya neza imirimo ashinzwe.

Kayitesi Alice umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ahamya ko uyu mwiherero ari imwe mu nzira izafasha mu kwesa imihigo, dore ko mu mihigo y’uyu mwaka wa 2018 akarere ayoboye katahagaze neza kuko kagize umwanya wa 26 mu turere 30.

Avuga kucyo uyu mwiherero uzafasha izi nzego mu kwesa imihigo yagize ati”  Yego bizadufasha mu kwesa imihigo. Bigomba kubaho cyane kubera ko n’ubundi igipimo cy’ibanze dupimirwaho ni ikijyanye n’imihigo tuba twarasinyanye na Perezida wa Repibulika, ikindi ni uko mu bijyanye n’ubukangurambaga izi nzego zikekerwamo cyane.”

Akomeza ati” Imihigo myinshi y’Akarere ishingiye ku bukangurambaga, byaba muri Mituweli, ubuhinzi, Ubworozi n’indi. Imihigo myinshi rero tubakeneyemo ni iy’Ubukangurambaga kuruta iy’amafaranga, bakwiye kuyimenya kugira ngo bayisobanurire n’abaturage kuko bimwe mubyo twagiye tunengwa mu myaka yashize ni ukuba abaturage batazi imihigo y’Akarere.”

Bihoyiki Marie Rose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bitare, Umurenge wa Karama ahamya ko uyu mwiherero ari ingenzi mu kubafasha kwesa imihigo. Ko binyuze mu gusobanukirwa amategeko agenga imirimo bakora, bizabafasha kunoza akazi ndetse bikaba imbarutso mu gutuma koko besa imihigo.

Yagize ati” Twajyaga dukora tutajijukiwe amategeko y’ibyo dukora, ubwo twagize amahirwe RALGA ikaba yaje kuduhugura hari ibyo tugiye gukora tugendeye ku mategeko kandi tukarushaho kubinoza bikaba byiza noneho bikadufasha no kwesa imihigo.”

Serubanza Faustin, umukozi wa RALGA ushinzwe igenamigambi yatangarije intyoza.com ko RALGA ifatanije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’uturere, hifujwe ko abari mu nzego z’inama njyanama ndetse n’ubunyamabanga nshingwabikorwa ku mirenge n’utugari bagira amakuru ku byabafasha kuzuza neza inshingano zabo, bashingiye ku gusobanukirwa neza amategeko abagenga.

Yagize ati” Mu kuzuza neza inshingano za buri wese mu kazi ashinzwe, bagomba gushingira ku kubanza kumenya no gusobanukirwa neza ITEGEKO Nº 87/2013 RYO KUWA 11/09/2013 RIGENA IMITUNGANYIRIZE N’IMIKORERE Y‘INZEGO Z’IMITEGEKERE Y’IGIHUGU ZEGEREJWE ABATURAGE.” Akomeza avuga ko gusobanukirwa neza iby’iri tegeko bifasha buri wese mu mwanya n’inshingano ze, rikamwereka ibyo yemererwa n’ibyo abuzwa.

Uretse kuba aba bayobozi mu mirimo ya buri umwe bakwiye gucengerwa n’iri tegeko, ikindi cyabafasha ngo gishingiye ku kugira amakuru ahagije y’aho bayobora, uturutse ku mateka yaho, ibibazo bihari, abaturage bahatuye, umubare wabo, ibyiciro byabo ndetse n’amahirwe yafasha mu gukemura ibibazo byaba bihari n’ibindi.

Imyaka ishize ari itatu Akarere ka Kamonyi karushaho kujya mu myanya ya nyuma. Umwaka w’imihigo wa 2016, Akarere ka Kamonyi kabonye umwanya wa 13 mu Turere 30, umwaka w’imihigo wa 2017 kaza ku mwanya wa 19 mu gihe uyu mwaka w’imihigo wa 2018 Akarere kaje ku mwanya wa 26 mu mihigo y’uturere 30.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →