Abahinzi b’ibirayi babangamiwe n’ababashyiriraho ibiciro batagizemo ijambo

Mu bushakashatsi bwasyizwe ku mugaragaro n’ihuriro ry’imiryango yigenga itari iya Leta kuri uyu wa kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018, abahinzi b’ibirayi 77,9% batangaza ko bategekwa igiciro bagurishaho umusaruro wabo. Iyi ngo ni imbogamizi kuko hirengagizwa imbaraga mu buryo butandukanye bashora muri ubu buhinzi.

Sekanange Leonard, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango yigenga itari iya Leta atangaza ko Leta ikwiye kuganira n’abaturage imbonankubone aho kwizera cyane ababahagarariye kuko ngo byagaragaye ko n’ibyo bicaye bakaganirira hamwe cyane mu kugena ibiciro bitagera neza ku bahinzi. Ibi ngo bibangamiye umuhinzi.

Yagize ati “ Nkuko abaturage bari babitubwiye, tubona ko harimo ibibazo cyane cyane aho bagiye bagaragaza ko batagira uruhare mu kugena ibiciro ku musaruro baba bejeje, bakabona ko bibabangamiye kuko umuturage aragaragaza ko yashyizemo imbaraga ze mu guhinga ariko igiciro kuri wa musaruro we nta gishwe inama ngo nawe atange igitekerezo cye, kuko niwe uba uzi n’imbaraga yashyizemo, aba akwiye no kugishwa inama.”

Agira kandi ati” Minisiteri zibishinzwe, ari MINICOM, MINAGRI, Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda, turasaba ko muri gahunda zose bakora, Politiki ni nziza ku baturage, bajya babegera bakabagisha inama, bakabaganiriza, bakababwira gahunda zirimo zikorwa kugira ngo nabo bazigire izabo, iyo umuturage gahunda yayigize iye binatuma atiganyira mu kuyishyira mu bikorwa cyane cyane nko mu buhinzi.”

Akomeza ati” Umuhinzi niwe musingi, niwe w’ibanze, niwe ukwiye kuganirizwa kuruta bamwe b’abacuruzi bazamo hagati, niwe uzi imbaraga ashyiramo, n’inyungu nyinshi niwe ikwiye kugeraho kugira ngo igere ku mucuruzi.”

Gafaranga, Umuhinzi w’ibirayi atangaza ko kenshi iyo abahagarariye abahinzi batumweho kuganira n’inzego zitandukanye ku bibazo bigendanye n’ubuhinzi ngo ntabwo babanza kuganira n’umuhinzi ngo ibitekerezo atanze bibe aribyo bashingiraho mu biganiro, ngo ni nayo mpamvu kenshi ntawe ujya kumubwira ibyavuye mu biganiro.

Agira ati” Ntabwo abahinzi babanza kuganira n’abo bahagarariye ngo bazamure ibibazo byanditse, bigaragara ngo bibe aribyo bigezwa kubo baganira. Izo ni intege nke zikiri mu buhinzi kuko iyo waje utaganiriye nabo ngo mubanze mwumvikane, iyo ugeze hariya icyo bakubwiye ukakemera, iyo usubiyeyo ukababwira baravuga bati “OYA”.

Karangwa Cassier, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda-MINICOM, ahamya ko mu kugena ibiciro abahinzi baba bahagarariwe ariko ngo ikibazo kikaba kiri mu buryo bahabwa amakuru. Atunga urutoki abahagarariye abahinzi kwihererana amakuru kubyo baba baganiriye.

Agira ati” Niba inzego zibahagarariye zaje tugakorana inama, igihe basubiyeyo bigaragara ko hakirimo ikibazo cy’uburyo baha amakuru abo bahagarariye. Biragaragaza ko harimo icyuho cy’uko abahagarariye ariya makoperative igihe basubiyeyo badahamagara abanyamuryango ngo bababwire ibyavuye mu nama uko byakozwe n’umwanzuro wafashwe.”

Akomeza ati” Aha niho hari ikibazo twe n’inzego dufatanije dukwiriye gukosora, tukamanuka tukajya duhura n’abahinzi tukabasobanurira uko byakozwe ku gira ngo ruriya rujijo rubashe kuvamo.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango yigenga itari iya Leta bwakozwe mu turere umunani tw’igihugu n’amasoko abiri yo muri Kigali. Nubwo twavuze ku gice kirebana cyane n’ubuhinzi bw’ibirayi, siho gusa ubushakashatsi bwarebye. Bwibanze ku gihingwa cy’Ibirayi, Ibigori hamwe n’Igihingwa cy’Umuceri. Icyari kigenderewe ahanini ni ukureba uburyo ibibazo bibangamiye umuhinzi byaba mu kubona inyongeramusaruro, imikoranire y’umuhinzi n’abandi bafatanyabikorwa, ibiciro, n’ibindi bimubangamiye byabonerwa ibisubizo binyuze mu nzego zose bireba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →