Muhanga: Rwiyemezamirimo wambuwe ibirombe by’amabuye y’agaciro aratabaza  

Kanyarugo Ezechiel wakoreraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Nyarusange mu karereka Muhanga avuga ko amaze imyaka 3  aburagizwa kugeza ubwo sosiyete yitwa Rwanda RUDNIKI bakoranaga yamwambuye ibirombe bye yifashishije icyo yita uburiganya, umwaka urashize.

Kanyarugo avuga ko yatangiye kuba rwiyemezamirimo muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mwaka w’2011 ari umu sous contrat ukorana n’iyo sosiyete yitwa Rwanda RUDNIKI.

Amasezerano Kanyarugo afitanye niyo sosiyete avuga ko acukura amabuye ashoye imari ye bwite ariko umusaruro ukazabikwa mu bubiko bwa sosiyete kugeza ugurishijwe kwisoko ryemewe mu Rwanda maze agaha iyo sosiyete 15% by’amafaranga yishyuwe kubera ko ariyo isorera iyo mirimo.

Mu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa Nzeli, nibwo kanyarugo avuga ko yibwe amabuye yari amaze kugeza mu bubiko bikozwe n’uwitwa Rulinda Gabriel umuyobozi w’iyo sosiyete agamije kumuriganya uwo musaruro hamwe n’ubutaka yacukuragamo.

Nyuma y’umwaka urenga adakora, Kanyarugo avuga ko asaba kurenganurwa agasubizwa ibirombe bye maze agakomeza akazi ke.

Inkomoko y’ikibazo

Kanyarugo avuga ko mu mwaka wa 2014 yacukuye amabuye y’agaciro ayagemura kw’isoko maze umusaruro umaze kugera ku baguzi, Rulinda ababwira ko ariwe bishyura nk’umuyobozi wa sosiyete amabuye yaturutsemo.

Icyo gihe kanyarugo yari yagemuye ibiro 452 by’amabuye y’agaciro, aho bari bamupimuriye ku mafaranga arenga gato ibihumbi 33 ku kiro. Icyo gihe ngo batashye Rulinda yishyuye kanyarugo ku mafaranga ibihumbi bibiri ku kiro kimwe nkuko bigaragazwa n’impapuro yishyuriweho ariko ngo abikora ku ngufu.

Komite y’Akarere yinjiye mu kibazo, isaba sosiyete kwishyura Kanyarugo birayinanira.

Kuba atarishyuwe, ibyo ngo byatumye abura uko ahemba abakozi be no kuzuza izindi nshingano maze ku musaruro ukurikiyeho afata amabuye makeya ayagurisha atayanyujije muri sosiyete ashaka kubona uko yishyura abakozi kugira ngo imirimo ikomeze.

Ibi byatumye Rulinda amwirukana ku mirimo ye ashinjwa ubujura, ikibazo cyakomeje bigera ubwo inzego zibishinzwe ku karere ka Muhanga zikemuye iki kibazo zemeza ko Sosiyete yishyura Kanyarugo amafaranga miliyoni zisaga gato 22, maze ikegura (Ikavana) kanyarugo mu birombe ikanasigarana imitungo ye irimo n’ubutaka yakoreragamo.

Icyo cyemezo cyamaze amezi 3 sosiyete RUDNIKI icukura amabuye mu butaka bwa kanyarugo. Gusa iyi sosiyete ntiyabashije kubahiriza ibyemejwe na komite y’Akarere yari yabafashije gukemura ikibazo. Ubwo Sosiyete byayinaniraga, umuyobozi wayo Rulinda ngo yasabye Kanyarugo ko yagaruka ku mirimo ye maze bigahwaniramo nk’ingurane ya za miliyoni zisaga 22 bamugombaga.

Tariki ya 15 Gicurasi 2015 nibwo yasubiye muri iyo mirimo y’ubucukuzi, ariko akavuga ko Rulinda yamusubije ubutaka azi ko amabuye yayamazemo kuko yari abumaranye igihe. Mu kubona Kanyarugo yongeye ku bubonamo umusaruro mwinshi ngo ntabwo  byamushimishije.

Nyuma yaho, Rulinda ngo yahaye Kanyarugo imfunguzo z’ahari ububiko rusange bw’Ibirombe 4 byakoreraga iyo sosiyete, amubwira ko ari we wenyine uzajya ahabika, mu gihe andi mabuye bayimuriye kure y’ubwo bubiko mu ntera igera nko ku birometero 2 mu kagali ka Ngaru mu gihe byabikwaga muri metero 400 mu kagali ka Musongati ahakorerwa ubucukuzi.

Nyuma yo kwibwa amabuye muri nzeli 2017, uwari umuzamu wa nijro ahabikwaga ayo mabuye witwa Omar Ndagijimana avuga ko yahawe amafaranga ibihumbi 50 na Kanyarugo kugira ngo atware ayo mabuye, ariko Kanyarugo akavuga ko ari ubugambanyi uyu muzamu yagiranye na Rulinda.

Aho amabuye yibiwe hishwe ingufuri, ni mu gasenteri k’ubucuruzi ariko nta wabonye abajura. Uyu muzamu yarafashwe arafungwa ariko aza gufungurwa by’agateganyo, yaranajuriye nyuma y’uko Kanyarugo atsinze urubanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye.

Kugeza ubu uwo muraririzi ( umuzamu), sosiyete yamufungishije nk’umufatanyacyaha wa Kanyarugo mu kunyereza amabuye akanahamwa n’icyaha, yasubijwe mu kazi n’iyo sosiyete nkuko na Rulinda abyiyemerera. Kuri Kanyarugo, ibi abifata nk’ikimenyetso cy’ubugambanyi hagati ya Omar ( Umuzamu) na sosiyete RUDNIKI.

Mu gushinja Kanyarugo kandi, Rulinda ngo yifashishije abandi bagabo babiri batuye mu Kagali ka Ngaru muri Nyarusange aribo Nzaramyamungu Narcisse na Mpatabugabo bahawe ibihumbi 120 bombi, ariko umwe muri aba witwa Nzaramyamungu Narcisse yaje kwisubiraho atanga n’ubuhamya bwanditse ko yabeshyeye Kanyarugo ashukishijwe amafaranga.

Kuri ubu, Kanyarugo asaba ko yasubizwa uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro mu birombe bye kuko abifitiye ubushobozi, akanasubizwa amabuye ye yibwe angana n’ibiro163 kandi yarayabikije sosiyete RUDNIKI.

Ku ruhande rwa Sosiyete RUDNIKI, Rulinda yadutangarije ko nta byinshi byo kuvuga afite kuko ngo Kanyarugo ari umujura ukurikiranywe na sosiyete kandi ikibazo kikaba kiri mu rukiko.

Ernest Kalinganire

Umwanditsi

Learn More →