Abasenateri bashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ihora yiteguye guhangana n’ibiza

Abasenateri b’u Rwanda bakorera muri komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane ndetse n’Umutekano kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2018 bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda. Ni ibiganiro byabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ari kumwe n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Felix Namuhoranye nibo bakiriye  aba basenateri bari bayobowe na  senateri Rugema Michael.

IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaka ubushobozi mu bijyanye no kongerera ubushobozi abapolisi ndetse no gushaka ibikoresho by’ikoranabuhanga bijyanye no guhangana n’ibiza.

Yagize ati:”Guhangana n’ibiza bisaba kugira igenamigambi rikozwe neza kandi ukaba  warafashe ingamba  nziza, Polisi y’u Rwanda ni imwe  mu bigo bya leta byahurije hamwe imbaraga mu gushimangira  ko yiteguye kuba yashobora gutabara  mu gihe  bikenewe.”

Yakomeje avuga ko Polisi yashyize imbaraga mu kongera ubukangurambaga  n’amahugurwa mu baturage mu rwego rwo kwirinda no gukoresha ibikoresho by’ibanze mu kurwanya ibiza.

Polisi y’u Rwanda yongereye umubare w’imodoka zizimya inkongi z’umuriro zimwe zijyanwa mu Ntara zose z’Igihugu no mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu u Rwanda rufite imodoka ishobora kuzimya umuriro ku nzu ifite metero zigera kuri 50 z’uburebure.

Hari kandi amato 28 yakwirakwijwe hirya no hino mu biyaga yiteguye gutabara abagize impanuka zo mu mazi.

Abasenateri bagaragarijwe ko ubu Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gutabara mu gihe hari ahabaye iruka ry’ibirunga, ahari icyorezo cya Ebola, impanuka y’indege, inkongi y’umuriro ndetse no guhangana n’umubare mwinshi w’abimukira.

Banagaragarijwe ko Polisi y’u Rwanda ishobora gutabara ku gihe habaye ibiza bijyanye n’inkangu, itegunguka ry’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, imyuzure, umuyaga ukomeye ushobora gusenya amazu n’izindi mpanuka.

IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kongera imbaraga n’ubushobozi mu ishami ryayo rirwanya inkongi  z’umuriro no gutabara abahuye n’impanuka hongerwa ibikoresho bigezweho.

Yakomeje avuga ko hari gahunda yo kongera ibikoresho bikagezwa hirya no hino mu turere tw’Igihugu no ku mipaka.

Abasenateri bashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ihora yiteguye gutabara ahabaye Ibiza n’ingamba ifite mu kongera ibikoresho n’ubushobozi bw’abakozi.

Senateri Rugema yagize ati:” Mu myaka ibiri ishize mu gihugu twagize ibiza bihitana umubare munini w’abaturage, ibintu bitigeze bibaho mu myaka yatambutse. Byatugaragarije ikibazo k’ibikoresho bidahagije ku gihugu cyacu, ariko Polisi y’u Rwanda yakoze uko ishoboye iratabara byihuse mu bushobozi yari ifite.”

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda imaze guhugura abantu barenga ibihumbi 200 mu kurwanya Ibiza, banigishwa uko bakoresha  ibikoresho bizimya umuriro, ibigo bya leta n’iby’abikorera birenga igihumbi (1000) byakorewe ubugenzuzi harebwa ko bifite ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze igihe habaye inkongi.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →