Afurika y’Epfo: Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari

Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. We n’intumwa ayoboye, bagize umwanya wo kureshya abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda kubera uburyo n’ingamba igihugu cyashyize mu korohereza ishoramari.

Mu gihugu cya Afurika y’epfo mu mujyi wa Johannesburg kuva tariki 07-09 Ugushyingo 2018, hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika. Ni inama yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente n’intumwa ayoboye.

Muri iyi nama, Minisitiri w’Intebe yagiye ahagarariye Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ni inama yateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere. Yitabiriwe kandi n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye bo ku mugabane wa Afurika barimo Perezida Cyril RAMAPHOSA, Perezida wa Afurika y’Epho ari na we wayitangije ku mugaragaro.

Iyi nama, igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu bya Afurika byakongera imbaraga mu ishoramari mu rwego rw’ibikorwa remezo, ingufu, ubuhahirane no gufata ingamba za ngombwa zo korohereza ishoramari mu bihugu bya Afurika.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’itsinda ayoboye ririmo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana hamwe n’abashinzwe ishoramari mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, baboneyeho umwanya wo kugaragariza abashoramari batandukanye ingamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo korohereza ishoramari, banabamurikira imishinga itandukanye bashoramo imari mu Rwanda cyane cyane iyo mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Imwe mu mishanga bamurikiye abashoramari irimo: Umushinga wa Kigali Innovation City (KIC), Umushinga w’ubukererarugendo muri Karongi, Umushinga wo kubaka amazu aciriritse yo guturwamo, hamwe n’umushinga w’ubuhinzi.

Nyuma yo kunyurwa n’ingamba igihugu cy’u Rwanda cyashyizeho zigamije korohereza abashoramari mu gihugu, bamwe muri aba bashoramari bitabiriye iki kiganiro bahise bagaragaza ko bifuza kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

 

 

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →