• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
15/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
15/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
15/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu

Afurika y’Epfo: Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari

Umwanditsi
November 9, 2018

Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. We n’intumwa ayoboye, bagize umwanya wo kureshya abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda kubera uburyo n’ingamba igihugu cyashyize mu korohereza ishoramari.

Mu gihugu cya Afurika y’epfo mu mujyi wa Johannesburg kuva tariki 07-09 Ugushyingo 2018, hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika. Ni inama yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente n’intumwa ayoboye.

Muri iyi nama, Minisitiri w’Intebe yagiye ahagarariye Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ni inama yateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere. Yitabiriwe kandi n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye bo ku mugabane wa Afurika barimo Perezida Cyril RAMAPHOSA, Perezida wa Afurika y’Epho ari na we wayitangije ku mugaragaro.

Iyi nama, igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu bya Afurika byakongera imbaraga mu ishoramari mu rwego rw’ibikorwa remezo, ingufu, ubuhahirane no gufata ingamba za ngombwa zo korohereza ishoramari mu bihugu bya Afurika.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’itsinda ayoboye ririmo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana hamwe n’abashinzwe ishoramari mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, baboneyeho umwanya wo kugaragariza abashoramari batandukanye ingamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo korohereza ishoramari, banabamurikira imishinga itandukanye bashoramo imari mu Rwanda cyane cyane iyo mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Imwe mu mishanga bamurikiye abashoramari irimo: Umushinga wa Kigali Innovation City (KIC), Umushinga w’ubukererarugendo muri Karongi, Umushinga wo kubaka amazu aciriritse yo guturwamo, hamwe n’umushinga w’ubuhinzi.

Nyuma yo kunyurwa n’ingamba igihugu cy’u Rwanda cyashyizeho zigamije korohereza abashoramari mu gihugu, bamwe muri aba bashoramari bitabiriye iki kiganiro bahise bagaragaza ko bifuza kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

 

 

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5914 Posts

Politiki

4164 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga