Kamonyi-Isesengura: Ibibazo bibangamiye abaturage ntibiteze gushira bamwe bakivunisha abandi

Ibibazo birebana n’ubwiherero, amavunja, kurarana n’amatungo, imirire mibi n’ibindi birasaba ko inzego zose zisenyera umugozi umwe, aho kugira ngo habe abicara mu modoka nziza no mu biro ngo bake raporo batazi aho ziva.

Kimwe mu bibazo birimo kuvugwaho cyane mu karere ka Kamonyi ni ibibazo bibangamiye abaturage bikunze kuvugwa mu rurimi rw’icyongereza nka Human Security issues, ibi birimo; Iby’ubwiherero, Imirire mibi mu bana, Amavunja, kurarana n’amatungo n’ibindi.

Ibi bibazo byose iyo urebye usanga bisa nk’ibyahariwe abantu bamwe ngo babe aribo babibazwa abandi bigaramiye mu modoka n’ibiro batavamo, baka za raporo ubundi bakajya mu nama ziriza umunsi aho kumanuka ngo bagere mu baturage bamenye ibibazo nyakuri bihari n’uburyo bikwiye gukemuka aho gusaba raporo gusa batazi uko zakozwe.

Bamwe mu basa n’abahariwe kumenya ibibazo bibangamiye abaturage bakanabazwa raporo zabyo ni; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari naba SEDO babo( Aho bari). Mu kuri, aba bantu bonyine ntabwo bashobora kwiruka muri ibi bibazo badafashijwe n’izindi nzego ngo bazabone n’igihe cyo kwita ku muturage ubakeneye.

Gitifu w’Akagari na SEDO ni abakozi babiri badahagije muri ibi bibazo

Ibibazo twavuze haruguru kimwe n’ibindi tutavuze mu bibangamiye abaturage, bisaba ko byinjirwamo n’inzego zitandukanye zikorera mu karere n’Umurenge. Si ibyo kubaza aba bakozi babiri (Gitifu na SEDO) nabo ubwabo usanga ko badahagije ku rwego rw’Akagari kuko abaturage babakenera muri byinshi.

Mu gihe hari izindi serivise abaturage bakenera kuri aba bakozi, ntabwo bashobora guhora mu baturage bareba ibibazo twavuze bibangamiye umuturage kuko hari Serivise basabwa guha abaturage babasanze ku biro bakoreramo. Ibi kandi bikaniyongeraho inama kenshi bahamagazwamo nazo abaturage bavuga ko zikwiye kugabanywa ahubwo umwanya munini bakawumarana n’abaturage basangiye iterambere ry’Akagari.

Inzego zitandukanye mu karere zigabanye inama nyinshi zegere abaturage

Bimaze kuba nk’umuco ko buri wa mbere mu karere ka Kamonyi nta muturage ushobora gushaka Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Umurenge ngo amubone, kimwe na bamwe mu bakizi mu Karere kuko inama bajyamo mu Karere kenshi usanga zifashe umunsi wose.

Izi nama, akenshi ziriza umunsi, usibye no kuba zibangamiye abaturage, na banyiri ubwite usanga batazishimira kuko bavuga ko bushobora kwira bakoreshejwe inama zirenze ebyiri cyangwa se ikaba imwe ariko ikiriza umunsi nta n’icyo kurya, bikiyongeraho izindi zitandukanye bashobora gutumizwamo hagati mu cyumweru n’izo nabo ubwabo bakorana n’abakozi bakuriye ku rwego rw’Umurenge.

Izi nama ziriza umunsi, zifatwa nk’izirambiranye haba kubazikoreshwa ndetse n’abaturage. Abaturage, bavuga ko hamwe mu tugari kuba abakozi bahabarizwa bazi ko ababakuriye bagiye mu nama zitabarekura, nabo ngo usanga akazi batakitayeho bityo henshi umuturage akabura umwitaho.

Abakozi bagize ngo baramanuka mu baturage, kenshi usanga bashaka aho bahurira n’abaturage bakabaganiriza agahe gato kadatuma umuturage yisanzura nawe ngo agaragaze ibimubangamiye afashwe mu kubishakira ibisubizo.

Kumanuka kw’Abakozi, baba abo ku rwego rw’Umurenge n’Akarere kwakagombye kugera ku muturage, gushaka aho ibibazo biri no gufatanya n’abakozi b’Akagari ndetse na Komite z’imidugudu gukemura ibibazo biza ku isonga mu kubangamira umuturage, aho kugira ngo abamanutse bibe nko kwikiza, aho usanga bawira abo basanze ngo babasinyire bigendere.

Gusaba Raporo ni byiza, ariko kandi usaba Raporo akwiye no kumanuka akareba Raporo yahawe aho iva, akamenya ukuri kwayo kuko igihe gito bamwe mu bakozi bagira bitewe n’ibyo basabwa byinshi usanga bamwe bahitamo guhimba ngo bikize ( ibyo bakunda kwita Itekenika).

Inzego ziri ku rwego rw’Akarere, iz’Umurenge zikwiye kuva mu biro zikegera abaturage cyane, bagafatanya n’Abakozi babiri( Gitifu na SEDO) b’Akagari. Ntabwo umuturage akwiye kwegerwa kubera ko inzego runaka zasabye Raporo cyangwa se bizwi ko zigiye kumanuka kwikorera igenzura.

Umuturage nahabwa umwanya, agasobanurirwa ibimukorerwa, akerekana aho intege ze zigarukira, ubuyobozi buzabasha gufatanya nawe kumugira inama y’uko yashaka n’ibisubizo by’ibimugoye bityo inzego zose zifatanije n’umuturage izina ry’Abesamihigo ryongere kugira ijambo, Akarere kave ku mwanya wa 26 kabonye muri uyu mwaka w’Imihigo wa 2018 kagere mu myanya myiza kahozemo mbere y’imyaka itatu ishize.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →