Nyagatare: Umusore yafashwe akekwaho gutwara ibiyobyabwenge birimo n’urumogi

Ku bufatanye n’abaturage bo mu murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare, kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2018 Polisi yafashe umusore witwa Twamugize John w’imyaka24 atwaye moto ifite ibiyiranga RD 823N, ipakiye ibiyobyabwenge.

Uyu musore yafashwe ahetse amakarito 8 y’inzoga yitwa Zebra waragi, Ibilo 10 by’urumogi ndetse na litiro 4.5 za Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspecoto of Police (CIP) Theobald Kanamugire avuga ko kugira ngo uyu Twamugize afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bazi neza ko ari bunyure mu murenge wa Karangazi ahetse ibiyobyabwenge.

Yagize ati:”Abaturage bakimara kuduha ayo makuru twahise dutegura igikorwa cyo kumufata, moto abapolisi bayihagaritse basanga mu mifuka yari ahetse harimo biriya biyobyabwenge.”

CIP Kanamugire yakomeje agira inama abantu bagifite ingeso mbi yo gukoresha no gukwirakwiza  ibiyobyabwenge kubireka kuko nta mahirwe bazagira.

Yagize ati:”Umusaruro w’ubukangurambaga duhora dukora bwo kurwanya ibiyobyabwenge utangiye gutanga umusaruro, ubu abaturage nibo batwihera amakuru y’abantu bakoresha ibiyobyabwenge bakanabikwirakwiza.”

Akomeza avuga ko ingaruka z’ibiyobyabwenge zirimo urugomo, ihohotera riturutse ku businzi bw’ibiyobyabwenge indwara, n’ibindi….  ari bimwe mu bituma abaturage bamaze kumva neza ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge bakihutira gutanga amakuru aho babibonye.

Yakomeje abakangurira gukomeza gutanga amakuru hakiri kare kuko kurwanya ibiyobyabwenge ari uguhozaho.

Uwafatanywe ibiyobyabwenge ndetse n’ibyo yari afite Polisi yabishyikirije urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →