Gatsibo: Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, hafashwe abakekwaho kwiba inka

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2018 yafashe abantu babiri bashoreye inka bari bibye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi mu kagari ka Nyagashanga.

Abafashwe ni Muzungu Elias w’imyaka 34 na Mugwiza Vianney w’imyaka 27,  bakaba barafatanywe inka ebyiri (2)  bazishoreye ninjoro nta n’ibyangombwa byazo bafite.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police(CIP) Theobald Kanamugire avuga ko kugira ngo abo bajura bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo bari ku irondo ninjoro bagahura n’abo bagabo bashoreye inka.

Yagize ati:”Hari mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 11 Ugushyingo, abaturage bari ku irondo bahura na bariya bajura bashoreye inka bibatera amakenga bahita babafata bahamagara Polisi.”

CIP Kanamugire akomeza avuga ko Polisi ikimara kubona izo nka hahise hatangira igikorwa cyo kumenya aho zibwe biza kugaragara ko zibwe mu karere ka Nyagatare mu murenge uhana imbibi n’umurenge wa Rwimbogo wo mu karere ka Gatsibo, bikaza no kumenyekana ko zari zibwe umuturage witwa Kibogo Jeanette.

Uyu muturage akaba yarahise aza kuzireba koko agasanga ni ize bari bibye.

CIP Kanamugire yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira mu gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe, yaboneyeho gusaba n’abandi gutera ikirenge mu cya bagenzi babo.

Yagize ati’’ Gutangira  amakuru ku gihe biri mu bintu by’ibanze bituma dutahura abanyabyaha hakiri kare, ubu bufatanye  na Polisi buradufasha cyane mu kurwanya ibyaha no kubikumira.”

Abafatanywe inka, Polisi  yabashyikirije urwego rw’igihugu rushizwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe.

Ingingo y’166 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko icyaha cy’ubujura gihanishwa hagati y’umwaka umwe cyangwa imyaka ibiri, akanatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 2 ndetse n’imirimo ifitiye igihugu akamaro mu gihe cy’amezi 6 cyangwa umwaka umwe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →