Bugesera: Polisi yakanguriye abanyeshuri kurwanya ubusambanyi bukorerwa abangavu
Hashize iminsi mu gihugu havugwa abantu b’inyangabirama basambanya abakobwa b’abangavu rimwe na rimwe bakabatera inda imbura gihe. Niyo mpamvu kuri ubu Polisi y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga mu banyarwanda bugamije kurwanya ubu busambanyi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018, abayobozi ba Polisi mu karere ka Bugesera basuye ibigo by’amashuri biherereye mu murenge wa Nyamata , aribyo ishuri nderabarezi rya Nyamata (TTC Nyamata) na Nyamata High School, abanyeshuri bose barengaga 850.
Ibiganiro byahawe abanyeshuri byibanze ku kubakangurira kuzitwara neza mu bihe by’ibiruhuko bagiyemo, bakirinda ibintu byose byabashora mu busambanyi n’ibindi byaha, bikaba byatuma bacikiriza amashuri yabo.
Muri TTC Nyamata ibiganiro byatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police(SP) Anastase Bahire ari kumwe na Kabarere Freedom Felicien wari uhagarariye umuryango utabogamiye kuri leta ugamije iterambere ry’uburezi , Education for Nation Africa Girubuntu ( ENAGI).
Mu kiganiro cyatanzwe na SP Bahire yakanguriye abanyeshuri kuzirinda kwishora mu bintu byose bishobora kubagusha mu byaha nko kwishora mu biyobyabwenge muri ibi bihe by’ibiruhuko .
Yagarutse cyane kubakobwa, abibutsa ko ubu hari ikibazo cy’abasore n’abagabo basambanya abana b’abakobwa bamwe bikabaviramo gutwara inda imburagihe.
Yagize ati:”Muri ibi bihe by’ibiruhuko mugomba kwirinda abantu babashukisha utuntu bakabasambanya,bamwe bikabaviramo gutwara inda imburagihe.Mwibuke ko umukobwa utwite kwiga biba bihagaze akajya kubanza kurera umwana.”
Yakomeje abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ku bayobozi batandukanye no kunzego z’umutekano igihe cyose hari aho babonye ibi byaha.
Kabarere wari uhagarariye umuryango ENAGI yibukije aba banyeshuri ko bafite uburenganzira bwo kurenganurwa n’amategeko igihe cyose hari ihohoterwa iryo ariryo ryose bakorerwe.
Ati:”Hari abakorerwa ihohotera bigahera iyo mu miryango bakabiceceka, ntabwo ari byo,amategeko arahari kandi abereyeho kurenganura abarengana kuko ni uburenganzira bwanyu.”
Ibiganiro nk’ibi byanabereye mu kigo cy’amashuri yisumbye cya Nyamata(Nyamata High School), byatanzwe n’umupolisi ushiznwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha(DCLO), Assistant Inspector of Police(AIP) Benjamin Muhawenimana.
Mu kiganiro cye yakanguriye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari byo ntandaro y’ibindi byaha byose.
Yabasabye kujya bihutira gutanaga amakuru ku muntu wese babonye akoresha ibiyobyabwenge cyangwa abakwirakwiza.
Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye ibiganiro bahawe bafata ingamba zo kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abakora ibyaha cyangwa bari mu migambi iganisha ku guhungabanya umutekano w’igihugu.
intyoza.com