Gasabo: Abamotari n’Abanyonzi bigishijwe ku gukoresha umuhanda no bakwirinda impanuka

Umunsi wa gatatu w’icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda, wakomeje aho ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda mu mujyi wa Kigali bwakorewe mu karere ka Gasabo. Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto, abanyonzi, ndetse n’abanyamaguru mu rwego rwo ku bagaragariza uruhare bafite mu gukumira impanuka zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

Ni ibiganiro byabereye mu murenge wa Gisozi kuri Dove Hotel, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018, byitabirwa n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Felix Namuhoranye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven, Umuyobozi w’abamotari ku rwego rw’igihugu ushinzwe imyitwarire ndetse n’abamotari n’abanyonzi basaga  2000.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye yasabye abitabiriye ibi biganiro gukumira impfu z’abapfa bazize impanuka.

Yagize ati:” Nkuko umukuru w’Igihugu cyacu ahora adukangurira ko adashaka kumva abanyarwanda bapfa bazize impanuka, twese dushyize hamwe tukubahiriza amategeko y’umuhanda izo mpanuka twazikumira tukirinda izo mpfu tukazirinda n’abandi”.

DIGP Namuhoranye yababwiye ko ibi byagerwaho mu gihe buri wese azirikanye ku buzima bwe n’ubwumugenzi atwaye akirinda ibyagaragajwe nk’ibiri ku isonga mu bitera impanuka birimo umuvuduko ukabije, uburangare, gutwara ikinyabiziga uvugira kuri Terefoni ndetse no gutwara wasinze.

DIGP Namuhoranye yibukije abari aho ko ari abafatanyabikorwa ba Polisi bagomba gushishikariza abandi gukumira impanuka zo mu muhanda, abasaba ko  gukumira impfu ziterwa n’impanuka bikwiye kuba umuhigo n’uyizize akazira itunguranye nk’igihe igiti kiguye mu muhanda ari kuwugendamo ariko atazize iyo yikururiye cyangwa atejwe n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yashishikarije abamotari n’abanyonzi ndetse n’abanyamaguru gushyira mu bikorwa inama bahawe na Polisi cyane ko umutekano wo mu muhanda atari uwayo gusa ahubwo ari inshingano za buri wese uwukoresha.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo atanga inama n’impanuro.

Yagize ati:” Mwe mwaje hano kurengera ubuzima bwanyu n’abo mutwara ni nayompamvu tubita Abafashamyumvire bo gufasha Polisi kumenyesha abandi gukumira impanuka zo mu muhanda. Tubona abana baba impfubyi n’abagore baba abapfakazi babigizwe n’impanuka, turasaba rero buri wese gukumira igiteza izi mpfu zihitana abacu”.

Ruhinda Felex ushinzwe imyitwarire mu ihuriro ry’amakoperative y’abamotari  mu Rwanda (FERWACOTAMO) yavuze ko bamwe mu bamotari bashobora kuba bateza impanuka ari ababa badafite n’ubwishingizi bwa moto za bo, aho bangana na 82%.

Avuga ko impamvu yabyo hari ababa bafite ubuyobozi bubi, ariko ko ibi byose birimo gukosorwa ku buryo impanuka zo mu muhanda zizagabanuka.

Imibare kuri ubu igaragaza ko mu mezi icyenda y’uyu mwaka wa 2018 impanuka zo mu muhanda zagabanutseho 20%, ugereranyije n’umwaka ushize, abaza ku isonga mu kuziteza ari abamotari bangana na 30%, impamvu y’izi mpanuka zose zikaba ngo ziterwa no kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’abatwara banyoye ibiyobyabwenge n’ibisindisha.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →