Rubavu: Urubyiruko rugera ku 3000 rwasabwe kwirinda ibishuko bishobora kurushora mu ngeso mbi

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2018 Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ifatanyije na Diyoseze gatolika ya Nyundo baganirije urubyiruko rugera ku 3000 ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda ibishuko.

Abitabiriye ibi biganiro baturutse mu turere twa Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Rutsiro two mu Ntara y’Iburengerazuba aho baganirijwe ku myifatire mbonezabupfura birinda kwishora mu bikorwa bibi.

Chief Inspector of Police (CIP) Solange Nyiraneza ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Rubavu yibukije uru rubyiruko ko ari rwo rufite imbaraga zo guteza imbere igihugu n’abagituye ariko bidashobora kugerwaho mu gihe hari urubyiruko rukishora mu bikorwa bibi birimo no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Umusanzu mu iterambere tubakeneyeho ntiwaboneka igihe hari bagenzi banyu bakishora mu bikorwa bibi birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu no kwica amategeko nkana. Icyo tubatumye ni ukubigisha bagahinduka kuko imibereho yabo twese iratureba.”

CIP Nyiraneza yakomeje avuga ko nk’urubyiruko bagomba gufata iyambere mu kurwanya ibyaha batanga amakuru ku gihe kandi bakitabira gahunda za leta zigamije guteza imbere abaturage.

Yagize ati “Gahunda yo kwicungira umutekano mukwiye kuyigira iyanyu, ikintu gishobora guhungabanya umutekano mukakimenya kandi mukagitangaho amakuru kugira ngo kidahugabanya ibyo twagezeho, kikaba cyanadindiza ibyo duteganya gukora.”

Umushumba wa Diyoseze ya Nyundo Musenyeri Mwumvaneza Anaclet yasabye abitabiriye ibi biganiro kurangwa n’imyifatire myiza ibereye abana b’abanyarwanda ku buryo buri wese yakwifuza kubafatiraho urugero rwiza.

Ati“Ubupfura, ubunyangamugayo n’imyitwarire iboneye nibyo bikwiye kuranga abana bakiri bato nkamwe mukabikurana, mukabiheraho mwigirira akamaro ndetse n’igihugu cyababwaye.”

Yunzemo ati “Ibishuko ni byinshi ariko mukwiye gukoresha ubumenyi mwahawe mu ishuri n’ahandi n’ubwenge mwavukanye muhitamo gukora ibyiza muzaraga abazabakomokaho.”

Abitabariye ibi biganiro bashimangiye ko batazatetereza inama bahora bahabwa n’abayobozi batandukanye kandi biyemeza gukoresha imbaraga mu gukangurira bagenzi babo bakoresha ibyobyabwenge gutandukana n’ikibi, bagahuza imbaraga zigamije kwiyubaka no kubaka u Rwanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →