Utekereza gufata ku ngufu umukobwa, yaba mukuru yaba muto araza kubyibagirwa, abireke-Busingye

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku kicaro gikuru cya Polisi ku kacyiru tariki 16 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yavuze yeruye ndetse aburira abagitekereza gukora ihohotera rishingiye kugitsina n’ibindi byaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kubireka cyangwa bakajyanwa gutuzwa muri Gereza ya Mageragere.

Minisitiri Busingye, avuga ko icyo nk’abanyarwanda bafite abo bahagarariye mu buryo butandukanye bagomba kwiyemeza ndetse bagomba no guhora bavuga ari ukutarambirwa kurwanya ibyaha bitandukanye, by’umwihariko Ugufata ku ngufu ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Avuga ku bijyanye no gufata ku ngufu, yagize ati” Umuntu utekerereza mu gufata ku ngufu, yaba umukobwa mukuru yaba muto, araza kubyibagirwa abireke. Niwe ugomba kubireka kuko twebwe muri gahunda yo kubirwanya nta gahunda yo kubireka cyangwa iyo kugenda gahoro irimo, gahunda ihari ni iyo gukomeza.”

Akomeza avuga ko imwe mu nzira yatuma ibi byaha birwanywa ari ugutanga amakuru ( gudaceceka). Yaboneyeho gusaba buri wese by’umwihariko itangazamakuru gukora inkuru zikangurira abantu bose kudaceceka imbere y’ibyaha nk’ibi by’umwihariko icyo gufata kungufu. Avuga ko nubwo waba ukuze ndetse warubatse igihe bizagaragara ko wafashe ku ngufu bazagutwara ukajya kubiburana.

Avuga ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, yagize ati” Wowe wakwihindura indogobe itwara ibiyobyabwenge, ngo mu muryango ( Society) hari impuhwe! izo mpuhwe zishingiye kuki? Niba mureba hanze aha mukareba ingaruka za biriya bintu, mukareba abana bacu batoya bari muri biriya bintu aho bageze, umuntu wihinduye Ipunda y’ibiyobyabwenge akabishyira aho ashatse hose, muramushakaho iki? mwaretse agatura Mageragere.”

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yashimangiye ko Leta n’inzego bafatanya batazahwema kurwanya ibyaha by’umwihariko Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Avuga ko nta mpuwe kubabifatiwemo, ko ibyiza ari ukubakura mu muryango bakajyanwa gutura muri Gereza ya Mageragere bakajya banizihiza isabukuru yabo y’amavuko ariho bari.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →