Kamonyi: Barasaba iperereza ryimbitse kuri bamwe mu bayobozi bakeka ko bariye amafaranga ya Mituweli

Bamwe mu baturage mu Mirenge igize Akarere ka kamonyi by’umwihariko Nyamiyaga na Rukoma, barasaba inzego zibishinzwe gukora iperereza ku bayobozi batandukanye barimo ba Gitifu na SEDO mu tugari kuko bakeka ko bariye amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza-Mituweli bahawe. Ubuyobozi mu Karere buvuga ko ikibazo bukizi hamwe gusa.

Bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com bahamya ko hakwiye iperereza ryimbitse ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari naba SEDO babo ngo kuko abenshi nibo bagiye bakira amafaranga y’abaturage bababwira ko babafasha kubishyurira ubwisungane ariko bikarangira umuturage ageze kwa muganga akibura kuba Mituweli.

Abaturage, bahamya ko iki kibazo nubwo aho kivugwa cyane ari mu Murenge wa Nyamiyaga kurusha ahandi, Rukoma naho ngo kiriyo kimwe no muyindi mirenge. Ni naho bahera basaba inzego bireba kumanuka zigakora iperereza ryimbitse ngo kuko nta muyobozi ushobora gupfa kwivamo,mu gihe umuturage nawe ngo atapfa kubimenya keretse igihe ahuye n’uburwayi bumujyana kwa muganga akabimenya ari uko yibuze kurutonde.

Mu murenge wa Nyamiyaga, ikibazo kivugwa cyane mu Kagari ka Ngoma aho hakekwa kuba abaturage barishyuye agera mu bihumbi 700 ndetse ngo ashobora no kuba arenga ariko abayobozi ngo ntibayashyitse aho bagombaga kuyashyira.

Emmanuel Mbonigaba, Gitifu wa Nyamiyaga yabwiye intyoza.com ati” Mu by’ukuri ibyo kuyarya ntabwo nahita mbyemeza, ni ukubanza umuntu akabikorera isesengura akareba. Hari abo tukireba koko niba ibivugwa ko baba barayitije birimo ukuri. Ikibazo cyagaragajwe cyane n’abaturage b’Akagari ka Ngomba, turacyabikurikirana ngo turebe niba byarabayeho cyangwa bitarabayeho.

Mu Murenge wa Rukoma, Ikibazo nk’iki kivugwa cyane mu Kagari ka Buguri n’ubwo amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ukekwaho kwitiza amafaranga y’abaturage ya Mituweli yaba yaratangiye kuyishyura. Ubuyobozi bw’Umurenge ntabwo buhakana ko iki kibazo cyavuzwe, gusa buvuga ko burimo kubisuzuma ngo bumenye ukuri aho kuri.

Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi ubwo yabazwaga n’umunyamakuru w’intyoza.com kuri ibi bibazo bya bamwe mu bayobozi bavugwaho kurya amafaranga y’abaturage muri Mituweli, yagize ati “ Uyu munsi turi kubona ikibazo cy’abaturage baba baratanze amafaranga bakayaha umuyobozi ntagezwe aho yakagejejwe, ariko kandi ikibazo muri Rukoma ntacyo twamenye, icyo twabashije kumenya turi mu gukurikirana dufatanyije na RIB ni icyo muri Nyamiyaga aho abaturage bagaragaza ko bahaye amafaranga abayobozi b’Akagari ntibayageze aho agomba kugera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, akomeza avuga ko baganiriye n’abaturage ndetse n’abayobozi bakabasaba ko umuturage uwo ariwe wese waba waratanze amafaranga akayaha umuyobozi akaba atabasha kwivuza yakwegera umurenge akawugaragariza amafaranga yatanze n’ibibihamya ngo kuko hashobora no kuba ibihuha hakagira abandi babyuririraho bakavuga ko bayatanze kandi babeshya.

Muri iki kibazo, bamwe mu baturage bavuga ko utararwara ngo ajye kwa muganga yibure kubishyuye Mituweli bigoye ko yamenya ko ayo yahaye umuyobozi yayashyize aho yagombaga kuyashyira. Bamwe bahera aha basaba inzego zibifitiye ububasha gukora iperereza ryimbitse kandi mu mirenge yose ngo kuko ikibazo kiri rusange nubwo ahandi bitarasakuza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →