Kamonyi: Urubyiruko 200 rw’Abayisilamu rwaganirijwe ku kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa

Ku bufatanye n’idini ya Isilamu mu karere ka Kamonyi na Polisi ikorera muri aka karere, urubyiruko rw’Abaisilamu rugera kuri 200 rwahawe ibiganiro birukangurira kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa. Rwaganirijwe kandi ku kurwanya inda ziterwa abangavu ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge. Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 2 Ukuboza 2018 mu ishuri ryisumbuye rya ECOSE riri mu Murenge wa Musambira.

Ibi biganiro byahawe uru rubyiruko rwo mu idini ya Isilamu rugera kuri 200, byatanzwe na SP Minani Marc, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, CIP Eugenie Uwimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego hamwe na IP Jean Bosco Muhirwa wo mu ishami ryo kurwanya iterabwoba-Anti terrorist muri Polisi y’u Rwanda.

Aganiriza uru rubyiruko ku iterabwoba n’ubutagondwa, IP Jean Bosco Muhirwa yavuze ko hari abiyitirira idini ya Isilamu mu bindi bihugu bagakora ibitajyanye n’imigenzo n’amahame y’idini, bakigisha urubyiruko inyigisho n’ubutagondwa, abandi bakabatwara mu bihugu bagamije kubatoza kujya mu mitwe y’iterabwoba.

IP Muhirwa, yababwiye ko nubwo ibi bitaragera mu Rwanda ngo birakwiye ko bikumirwa, ko nta mwana w’umunyarwanda ukwiye kumva no  kwemera uwo ariwe wese wamushuka. Yasabye buri wese ko hari n’aho yumvise amakuru y’abakora ibisa n’ibi byo kugira abo aahuka ko yakwihutira gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano.

CIP Eugénie UWIMANA, yatanze ikiganiro cyo Kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu. Yabwiye abitabiriye ibiganiro  ko kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu bitagerwaho hatabayeho ubufatanye bwa buri wese.

CIP Uwimana, yasabye ko muri uru rugamba buri wese agomba gufatanya n’inzego zibishinzwe kugirango iki kibazo gihagarare kuko ingaruka zibivamo zigera k’uwatewe inda n’uwo abyaye, ku muryango we, ku gihugu ndetse ko n’uwakoze icyo cyaha iyo amenyekanye afatwa agafungwa.

Zimwe mu mpamvu zituma abangavu batwita harimo; Amakimbirane yo mu ngo aho kenshi atuma abana babura urukundo, ntibitabweho, ntibanaganirizwe ku myitwarire ikwiye kubaranga.

Ikindi yababwiye kiba muri izi mpamvu zo guterwa inda bagatwita ni; Abana b’abakobwa batanyurwa n’ibyo iwabo bafite bakemera gushukishwa udukado ( impano-cadeaux), Abandi bakananira ababyeyi, bakishora mu busambanyi no mu biyobyabwenge.

Hari kandi n’ Ababyeyi ngo baba ba nyirabayazana bereka ingeso mbi abana aho kubabera ingero nziza. Yababwiye kandi ko muri ibi byavuzwe, badakwiye kwibagirwa abakoresha ikoranabuhanga mu bidafite umumaro bareba za Filime(films) z’urukozasoni ziboreka mu busambanyi n’ibindi.

Uru rubyiruko, rwibukijwe kandi ko ahazaza habo aribo ubwabo bahafite mu biganza, ko bakwiye gutekereza ku kwiga, gukora bashishikaye bakazigirira akamaro bakanakagirira imiryango yabo muri rusange n’Igihugu.

SP Marc Minani, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi aganira n’uru rubyiruko rwo mu idini ya Isilamu, yarukanguriye ku Kurwanya ibiyobyabwenge. Yababwiye ko ibiyobyabwenge byangiza ubwonko bigahindura imitekererereze y’uwabikoresheje, umuntu ntazagire icyo yimarira kuko aba yarataye umutwe.

Uyu muyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, yasabye kandi uru rubyiruko ko mu rugamba rwo kurwanya icuruzwa, itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bakwiye kuba ku isonga mu kubaka ubufayanye bwo kubirwanya kuko ahanini arirwo rwibasiwe nabyo, yabasabye gufata ingamba zikaze kandi bakajya batungira agatoki Polisi n’izindi nzego aho bakeka uwo ariwe wese uhinga, utunda, ucuruza cyangwa ukoresha ibiyobyabwenge.

Nyuma y’ibi biganiro, urubyiruko rwahagurutse rwiyemeje kuba abafatayabikorwa na Polisi, biyemeje kuba intumwa nziza mu gukumira no kurwanya ibyaha, kujyana ubutumwa bwiza kubandi, kurwanya inda ziterwa abangavu, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kimwe no kudaha amatwi uwo ariwe wese wabazanamo inyigisho zishingiye ku butagondwa n’iterabwoba cyane ko idini yabo yigisha urukundo n’amahoro. Babwiwe ko ibibera mu bindi bihugu kubitwikira umutaka w’idini ya Isilamu badakwiye kubiha agaciro kuko atariwo murongo nyakuri wa Isilamu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →