Kigali: Abamotari bashyikirije Polisi mugenzi wabo bakekaho ibyaha byo gushikuza iby’abandi akiruka

Bamwe mu bamotari bo mu karere ka Gasabo bashyikirije Polisi mugenzi wabo bari bamaze gufata bamukekaho ubujura bwo gushikuza abantu ibyabo agahita yiruka.

Ibi byabereye  mu murenge wa Remera mu kagari ka Rukiri ya mbere kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018, ubwo Emmanuel Ntawukuriryayo w’imyaka 33 y’amavuko wari utwaye moto ifite ibirango RC 255G yashikuzaga uwitwa Uwase Gisele w’imyaka 22 isakoshi irimo amafaranga, telefoni n’ibyangombwa akirukanka yagera imbere akongera agashikuza Iribagiza Shalon telefoni Tecno W6.

Ibyari mu ishakoshi uyu mu motari yashikuje akirukanka ni telefoni yo mu bwoko bwa I Phone 6, amafaranga ibihumbi 105,000 by’amanyarwanda , indangamuntu, ikarita y’ishuri, visa card n’ibindi bikoresho.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police Emmanuel Kayigi yavuze ko ubwo Ntawukuriryayo usanzwe ari umumotari yashikuzaga isakoshi y’umugenzi akiruka, yageze imbere agashikuza undi telepfoni we agahitamo gutaka atabarwa n’abandi ba motari bafata uwo mugenzi wabo.

Yagize ati “Uwo yibye mbere yayobewe ibimubayeho abura uwo atakira ageze ku wundi yashikuje telefoni niwe wahise ataka aratabaza, abamotari baramukurikira baramufata bamugarura aho abo yari yambuye bari.”

Yakomeje avuga ko uyu mumotari yahise yemera ko yibye aba bakobwa, bimwe mu byo yibye akabisubiza ibindi akabihakana.

Ati “Agifatwa yahise yemera ko yibye nta mananiza, atanga telefoni zombi n’isakoshi ibindi byari biyirimo birimo amafaranga n’ibyangombwa birabura.”

Abamotari bashyikirije irondo ry’umwuga uwo bakekagaho ubujura naryo rimushyikiriza Polisi kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranwe ku byaha akekwaho.

CIP Kayigi asoza  ashimira aba  bamotari uruhare bagize rwo kuburizamo no kurwanya ibyaha badahishiriye mugenzi wabo ahubwo bakamushikiriza inzego zibishinzwe ngo zimukurikirane.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →