Rubavu: Amakuru yatanzwe n’umumotari yafashije Polisi gufata uwatundaga urumogi

UrPolisi y’u Rwanda imaze igihe kinini ikora ubukangurambaga mu banyarwanda bugamije kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukuboza 2018, umumotari wo mu mujyi wa Rubavu yafashije Polisi  gufata umusore witwa Kubwimana Pacifique ufite imyaka 24 y’amavuko.

Uyu musore yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, yafashwe yari agiye gutega imodoka imujyana I Kigali ari naho yari agiye kurucururiza. Urumogi yafatanywe rwari mu gipfunyika cyuzuye gipima ibiro umunani.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko  kugira ngo uriya musore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umumotari wari umutwaye.

Yagize ati”Uriya mumotari yari afite amakuru ko uwo musore mu bikapa bye afitemo urumogi ahita abimenye abapolisi bo mu karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi ahita afatwa.”

CIP Gasasira yaboneyeho gushimira abaturage cyane cyane abamotari ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu gutanga amakuru agamije kurwanya no gukumira ibyaha.

Ati”:Nta wabura gushimira abaturage cyane cyane abamotari ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya no gukumira ibyaha byiganjemo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubucuruzi bwa magendu.Biragaragaza ko ubukangurambaga dukora  burimo gutanga umusaruro.”

CIP Gasasira, yakanguriye abaturage kudacika intege kuko ingaruka z’ibiyobyabwenge nta muntu zitageraho.

Yagize ati:”Ibiyobyabwenge usibye kuba byangiza ubuzima bw’ubikoresha, ni nabyo ntandaro y’ibindi byaha byose kandi bihungabanya umutekano w’igihugu. Iyo nta mutekano rero buri muntu wese bimugiraho ingaruka.”

CIP Gasasira yaboneyeho kongera kwibutsa abantu bagifite ingeso mbi yo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko ku bufatanye n’abaturage inzego zose zahagurukiye kurandura ikibazo k’ibiyobyabwenge.

Yanabibukije ko kuri ubu ibihano bigenerwa umuntu wagaragayeho gukoresha ibiyobyabwenge byiyongereye.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yacyo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora,uhinga, uhindura,utunda ubika,uha undi,ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko,aba akoze icyaha.

Iyo afashwe icyaha kikamuhama, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri(20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu(30.000.000 Frw).

Uyu Kubwimana wafatanywe urumogi, Polisi yamufashe yamushyikirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo akurikiranwe kubyo akekwaho.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →