Abahinga inyanya bo mu Karere ka Rusizi mu mirenge ya Nzahaha, Bugarama na Muganza bavuga ko baterwa igihombo no kutagira isoko rihoraho nyamara beza inyanya nyinshi, bigatuma zimwe zipfa ubusa izindi bakazigurisha ariko bahenzwe cyane.
Mukamusoni Isabelle wo mu Murenge wa Muganza yerekana inyanya ze zabuze isoko, yagize ati” Iyo isoko rimeze neza aka gatebo nkagurisha ibihumbi bitatu ariko nk’ubu nabuze n’umpa igihumbi ndetse n’uwampa magana atanu nayafata. Ubwo se urumva ibi byazateza umuhinzi imbere gute ?»
Kimwe na bagenzi be, bavuga ko inshingano ubuyobozi buba bwabahaye ari ukongera umusaruro bakabikora ariko bwo ntibubashe kubabonera aho bagurishiriza umusaruro wabo, cyangwa ngo babashakire uburyo bwo guhunika imyaka ibora.
Bavuga ko beza inyanya nyinshi isoko rikaba rito
Bamenya Jean Pierre wo Murenge wa Bugarama, avuga ko mu Karere ka Rusizi no mu nkengero zako nta nganda zihari zatunganya umusaruro w’inyanya bahinga, kandi umusaruro wo uhari mwinshi, asaba ko abahinzi bashyirirwaho amakusanyirizo y’uwo musaruro ukenera kugurishwa vuba, maze ubuyobozi bukabafasha gushaka amasoko, dore ko bubashinja kwigira ntibindeba.
Ubusanzwe umusaruro w’inyanya zera mu Karere ka Rusizi ugurishwa mu batuye Umujyi wa Kamembe no ku baturanyi babo b’i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Gusa ngo hari n’abiyemeza kugemura umusaruro wabo hanze y’Akarere ka Rusizi nko mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, ariko na bwo ntibabonemo inyungu kubera ko ubwikorezi bubahenda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, ntiyemeranya n’abavuga ko imyaka yabo ipfa ubusa mu gihe bataranashobora guhaza isoko ryose bafite.
Ati «Dufite isoko hakurya (Congo), tukagira n’iry’abanyarusizi tutabasha guhaza […] Ku bijyanye n’imboga ubu tugeze aho abaturanyi bacu bo hakurya muri Congo bari bageze aho baza kugura imyaka ikiri mu murima ».
Bamwe bahitamo kuzipakira bakazijyana ahandi bagahendwa n’ubwikorezi
Akomeza avuga ko abahinzi bakwiye kujya bashaka amakuru ku masoko y’umusaruro wabo hakiri kare, aho gutegereza ko basarura bakabona gushaka amasoko, kuko ari byo bituma bagurisha bahenzwe.
Ubuhinzi bw’inyanya za kijyambere zerera ku ibiti ni bwo bwazamuye umusaruro wazo cyane mu karere ka Rusizi.
Ubusanzwe ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi ku batuye imirenge yavuzwe ushingiye ku bucuruzi bwambukiranya umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu Mujyi wa Kamembe.
Ubuhinzi bw’ inyanya zishingirirwa ibiti bwazamuye umusaruro
Kuri ubu iryo soko bafite ntabwo rikibasha kugura umusaruro uboneka wose bityo abahinzi bagahomba kubera ko abaguzi batabasha kugura umusaruro wose.
Umuyobozi w’Akarere, avuga ko akarere kiteguye gufasha abafite umusaruro mwinshi kubona amasoko hanze y’akarere ka Rusizi, dore ko muri rusange hera imboga nyinshi, aho zihingwa ku buso bungana na hegitari 860, inyanya zikaba arizo ziganje muri ubwo buhinzi.
Ernest Kalinganire