Abaryamana bahuje igitsina n’abakora umwuga w’uburaya bibasirwa na SIDA kubera guhabwa akato

Umuryango uharanira gushakira ubufasha abafite  ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (ANSP+) ugaragaza ko abantu b’ibyiciro byihariye barimo abaryamana bahuje igitsina n’abakora umwuga w’uburaya aribo bantu bibasirwa n’ubwandu bwa VIH/SIDA kuko bagihura n’ikibazo cyo guhabwa akato  n’abo bagiye gushakaho serivisi z’ubuvuzi zibafasha kwirinda SIDA.

Ikibazo cy’ihezwa kuri ibi byiciro byihariye barimo abaryamana bahuje igitsina bagihabwa akato n’abo bagiye kwaka Serivisi z’ubuvuzi zakagombye kubafasha kwirinda SIDA, cyagarutsweho kuri uyu wa 3Ukuboza 2018 mu nama ngaruka kwezi y’abagenerwabikorwa ba ANSP+, inama yitabiriwe n’abahagarariye amatsinda atandukanye y’abakora umwuga w’uburaya kimwe n’abaryamana bahuje igitsina.

Umwe muri aba yagize ati: “Turacyafite ikibazo gikomeye gishingiye ahanini ku muco, aho bamwe mu banyarwanda bacyumva ko kuryamana kw’abahuje igitsina ari amahano. Dufite kandi ikibazo cya  bamwe mu baganga dusanga mu kazi bagomba kuduha Serivisi nk’izihabwa abandi mu gufasha kwirinda SIDA ariko bikagaragara ko twebwe banze kutwitaho kuko bamenye  ko uri umuntu uryamana n’uwo muhuje  igitsina.”

Akomeza ati” Aka kato tugirirwa n’abakagombye kuduha izi serivise zidufasha kwirinda, gashobora gutuma ubwandu bwiyongera cyangwa se kagatuma uwanduye SIDA imuhitana kansi yakagombye  kwitabwaho akanafashwa kwiyitaho ahabwa serivise zimufasha kwirinda nk’uko zihabwa abandi bose bazikeneye.”

Ibivugwa n’aba baryamana bahuje igitsina ndetse n’abakora umwuga w’uburaya, ku kato ndetse n’ihezwa bagirirwa bishobora no kubaviramo ukwiyongera kwa Virusi itera SIDA no kuba hari abashobora gupfa kandi bitakagombye, babihurizaho na Vincent Pelletier, Umuyobozi mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ukorera ubuvugizi ibyiciro by’abantu bihariye mu rwego rwo kurwanya no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (COALITION PLUS) wari wanitabiriye iyi nama.

Vincent Pelletier, atangaza ko mu byiciro byihariye by’abantu runaka nk’ibyo twavuze hejuru, bashobora guhabwa akato ariho icyorezo cy’agakoko gatera SIDA cyiganje. Atangaza ko ahantu nk’aha hakwiye gukorerwa ubuvugizi ku buryo ibyo byiciro byihariye byajya bihabwa serivisi z’ubuvuzi mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’aka gakoko ndetse no gufasha abanduye guhabwa ubuvuzi mu buryo bworoshye kandi bunoze.

Yagize ati: “ Ibyiza ni uko hakwiriye gukorwa ubuvugizi kugira ngo ubwandu bwa Virusi itera SIDA bureke gukwirakwizwa hose, ntabwo bikwiye ko umuntu akwirakwiza agakoko gatera SIDA, ayitera mugenzi we. Buri muntu, akwiye guhabwa serivisi z’ubuvuzi mu buryo bukwiriye, nta hezwa ndetse n’akato.”

Aha barareba bimwe mu bikorwa bikorwa n’amashyirahamwe yabo, byose bikorerwa mu Rwanda.

Vincent Pelletier, avuga kandi ko yanyuzwe ndetse ashima uburyo aba bantu bo mu byiciro byihariye barimo abakora umwuga w’uburaya n’abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda baribumbiye mu mashyirahamwe bakaba banafite ibikorwa bibateza imbere birimo iby’ubukorikori ndetse no gukora imyambaro, ibintu atangaza ko yishimiye cyane.

Uretse gushimishwa n’ukwishyira hamwe kw’aba bantu bo mu byiciro byihariye, bagamije gushaka ibisubizo ku bibazo ahanini usanga bisangije ndetse no gushaka uko bakwifasha mu kwiyubaka, uyu Vincent Pelletier atangaza ko yanashimishijwe n’uburyo yakiriwe mu Rwanda ndetse akaba yanyuzwe n’uburyo rutera imbere akurikije uko yarwumvaga mu mateka yasomaga mubitabo. Atangaza ko u Rwanda yasanze ari igihugu cyiza cyane ndetse yifuza kugarukamo vuba bitewe n’ibikorwa yabonye ndetse n’isuku igaragarira buri wese.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →