Mu nkambi ya Nyabiheke: Akarima k’igikoni kafashije kurandura imirire mibi mu bana

Bamwe mu babyeyi bo mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke iherereye mu karere ka Gatsibo, bahamya ko kugira akarima k’igikoni byabashoboje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana babo. Ntibari bazi ko imboga rwatsi zishobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’imirire mibi. Umushinga witwa NEC w’umuryango Plan international Rwanda niwo wigishije gutunganya akarima k’igikoni unababafasha kumva akamaro kako.

Devota Mukamutega, impunzi mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke avuga ko gusobanukirwa n’akamaro ko kugira akarima k’igikoni byamufashije gukura umwana we mu murongo w’imirire mibi yarimo ,ubu akaba amaze amezi abiri asubiye kuba muzima.

Agira ati” Akarima k’igikoni nagafashijwemo na NEC( Nutrition, Education and Counseling). Yaraje itubwira ubwiza bw’imboga kuko mbere ntabihaga agaciro, idufasha no gushaka ifumbire n’ibindi byose, turahinga imboga ziramera turarya. Umwana wanjye wari mu mirire mibi ubu yarorohewe nta kibazo afite.”

Akomeza ati” Imboga zangiriye akamaro cyane biturutse kuri NEC, haba kuzuba haba igihe cy’imvura simbura imboga kuko iyo ntamvura baduhaye ibikoresho twifashisha mu kuhirira imboga. Sinjya mbura imboga mukarima kanjye, mu gihe najyaga kuzigura, naba ntabonye igiceri bikaba ikibazo. Imboga zonyine siryo funguro ryuzuye ariko zibuzemo ntacyo waba ufite mundyo yuzuye.”

Kubera ko mu nkambi bahabwa amafaranga asaga ibihumbi 7 ku muntu, ngo ni muriyo bashakishamo ibindi biribwa bifashisha mu gutunganya indyo yuzuye maze imboga batakijya kugura zikaza zuzuza ifunguro ryuzuye rifasha guca imirire mibi.

Brigitte Mukantaganda we agira ati” Mfite umwana wari mu mirire mibi, kuva ntangiye gusoroma mu buryo buhoraho akarima k’igikoni, izi mboga zaramfashije cyane mu gutegura indyo yuzuye. Ndimo ndagenda mbona impinduka ntabonaga mbere kuko habaga ubwo amafaranga anshirana nkabura ifunguru ryujuje ibisabwa.”

Akomeza ati” Mukuri akarima k’igikoni katumye nibura nzigama amafaranga agera ku bihumbi 5. Naguraga imboga buri kwezi, ayo n’ubwo ntayabona ku mufuka ubu ariko byamfashije kuyakemuza ibindi kandi n’umwanya wo kujya gushaka imboga hanze y’inkambi nywukoresha nita ku mwana n’iby’urugo. Ibi byose ni Plan kuko imboga sinari nzi akamaro kazo mu mirire, akarima k’igikozi kaje ari igisubizo mu mirire mibi mu bana.”

Justin Ndikuryayo, umwe mu mpunzi akaba afite umugore n’abana 4, avuga ko ikibazo cy’imirire mu bana kidakwiye kureba umugore gusa, ko n’abagabo ari icyabo. Agira ati” Gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana si umwihariko w’abagore bacu n’abana. Tugomba kubafasha nk’uko twafatikanije kubabyara. Byaba ikimwaro uri umugabo abana bakagira imirire mibi ukicara ukabiharira umugore. Abana ni abacu twembi ni natwe dukwiye gufatanya gushaka igisubizo ku kibazo cyose bagira, ubufatanye ni ingenzi.

Aimable Mahirwe, ashinzwe iby’imirire mu mushinga wa NEC, atangaza ko kwigisha izi mpunzi ibyiza by’akarima k’igikoni ndetse no kubashishikariza kukabyaza umusaruro dore ko kuri bamwe imboga rwatsi bazifataga nk’ibiryo by’amatungo ngo byazanye impinduka ikomeye mu kuboneza imirire, bikemura ibibazo bitandukanye mu bana.

Agira ati” Mbere y’akarima k’igikoni ibibazo byari byinshi cyane, imirire mibi yari yiganje hano. Abakongomani baba muri iyi nkambi ya Nyabiheke ntabwo bari bamenyereye kurya imboga rwatsi, bazifataga nk’ibiryo bigenewe amatungo, byadusabye imbaraga nyinshi kubigisha ariko byarangiye bitanze umusaruro mwiza mu gukemura ibibazo by’imirire mibi yagaragaraga mu bana.”

Agira kandi ati” Uturima tw’imboga twaje ari nk’igisubizo gifasha abatuye muri iyi nkambi ya Nyabiheke kwihaza mubiribwa no gukemura ibibazo by’imirire mibi mu bana. Kujya kugura imboga bisaba amafaranga, kuyasohora banafite ibindi bakennye byarabagoraga cyane, ayaguraga imboga ubu barayazigamye abafasha gukemura ibindi. Umwaka ushize kugwingira mu bana byari kuri 33% ariko ubu biri kuri 26% hano mu nkambi kandi byose imboga zifitemo uruhare rukomeye kimwe n’ubukangurambaga dukora.”

André Vuganeza, umuyobozi w’inkambi ya Nyabiheke yabwiye intyoza.com ko kugira akarima k’igikoni mu nkambi byagabanije cyane ibibazo by’imirire mibi ndetse bikanatuma urujya n’uruza rw’impunzi zajyaga kugura imboga hanze y’inkambi rugabanuka.

Agira ati” Kugirango urye indyo yuzuye, iyo hatariho imboga ntandyo yuzuye uba uriye. Impunzi zarabimenye, kwa muganga ubu imibare mu mirire mibi iragabanuka cyane. Mbere y’uko NEC iza twagiraga abana nk’icumi barwaye bwaki ariko ubu nta mwana dufite kwa muganga muri raporo mfite y’uku kwezi, bivuze ngo byatanze umusaruro, nizera ko ubu nibura buri munsi buri rugo rurya imboga nkurikije imboga dufite.

Inkambi ya Nyabiheke ituwe n’abaturage ibihumbi 14 622 bose baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, imaze imyaka igera muri 13 kuko yabayeho kuva muri 2005. Abasaga ibihumbi 9 by’abari mu nkambi ni urubyiruko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →