Inkambi ya Mahama: Kuba mu bimina byabafashije guhangana n’ibibazo by’imirire mibi mu bana

Bamwe mu mpunzi z’abarundi baba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, bahamya ko zibikesheje inyigisho bahawe n’abakozi b’umushinga NEC (Nutrition Education and Counselling) wa Plan International Rwanda, byatumye zihangana n’ibibazo by’imirire mibi yari yugarije abana. Mu gihe cy’umwaka umwe bavuye ku kigero cya 42 % cy’igwingira mu bana bagera kuri 29%, nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku Isi WFP, (SENS 2018).

Bamwe muri iyi miryango babwiye intyoza.com kuri uyu wa 5 Ukuboza 2018, ko ibibazo by’imirire mibi mu bana byari bibugarije babashije guhangana nabyo babikesheje kwibumbira mu bimina bitanga amafaranga ari hagati y’ibiceri 2 by’ijana. Kubigeraho, bavuga ko ari umusaruro ukomoka mu nyigisho z’umushinga NEC w’umuryango Plan International Rwanda ukorera muri iyi nkambi ya mahama.

Kabanyana Audrey, avuga ko yari afite umwana ufite ibibazo by’imirire mibi akajya abura uburyo bwamufasha kubona indyo yuzuye bitewe n’ubushobozi buke. Amaze gushishikarizwa kuba mu bimina byamufashije kubona uburyo bwo kwita ku mwana kugera ubwo avuye mi mirire mibi.

Agira ati “Umushinga NEC wadufashije kwibumbira mu bimina tugahana amafaranga hagati y’ijana na magana abiri. Iyo twagabanye cyangwa se hari ikibazo ushaka gukemura uguza make ugakemura ikibazo. Ubasha nko kugura utuboga n’utundi wifashisha mu gutegurira umwana indyo ikwiye. Byaradufashije cyane tunamenya kwizigamira.”

Mukandori Tereza, avuga ko kuba mu bimina byababereye inzira yo kurwanya imirire mibi mu bana. Yagize ati “ Ubushobozi bw’umwe n’imibereho ya hano ntabwo byari byoroshye kubona buri kimwe. Aho tugiriye mu bimina, byabaye andi maboko yo kwifashisha mu guhangana n’ikibazo kuko iyo washobewe wegera ikimina kikakuguriza, ukaronka ibyo washakaga bitakugoye.”

Niyoyankunze Jean Pacifique, umwe mu bagabo wasobanukiwe n’akamaro ko kuba mu kimina ndetse n’uruhare rw’umugabo mu guhangana n’imirire mibi, yagize ati” Amafaranga y’ikimina 150 dutanga rimwe mu cyumweru ndetse n’ayandi 50 twita ingoboka yamfashije mu gukemura ibibazo by’imirire mibi mu bana.”

Akomeza ati” mbere hari bamwe tutitaga ku mirire y’abana bacu, tukumva ko ari ibibazo bireba umugore. Ariko tumaze guhugurwa na NEC byaraducengeye, n’uwakundaga agacupa aragabanya tubanza kwita kugukemura ibirebana n’imirire. Uretse gukemura ibi bibazo mu muryango, nkanjye byanongereye ubumwe n’urukundo hagati y’umufasha wanjye kuko byamweretse ko dufatanyije muri byose kuko ntacyo dukora tutagiye inama.”

Kampirwa Rachel, ahagarariye ibikorwa by’umushinga NEC mu nkambi y’Abarundi ya Mahama, atangaza ko bitari byoroshye kwigisha izi mpunzi uburyo bwo kwizigama no guhangana n’ibibazo by’imirire mibi byari mu bana. Gusa ngo byose byagiye bishoboka kugera ubwo mu gihe cy’umwaka umwe gusa bavuye kuri 42% by’ibibazo by’igwingira bakagera kuri 29 % ibintu ahamya ko ari imbaraga zikomeye cyane.

Agira ati” Twatangiye ari intambara kuko umugabo w’umurundi yumvaga ko ibijyanye n’imirire bigomba guharirwa umugore. Aho kugira urwo ruhare mu gukemura ibibazo by’imirire n’ayo babonaga bajyaga kuyanywera. Ariko aho NEC iziye binyuze mu matsinda twaremye y’abagabo n’abagore habayemo kuganira, abagore ukwabo n’abagabo ukwabo hanyuma tukabahuza.”

Akomeza agira ati “Ibi byatanze umusaruro ku buryo uyu munsi dufite imiryango ntangarugero irimo no kudufasha kwigisha abandi kubera ko hari aho twabavanye hari n’aho twabagejeje kandi bishimira. Bageze ku rugero rwo kwigisha abandi.”

Kampirwa, avuga ko mu kugera kuri ibi byose bifashishije cyane ibiganiro mu muryango (Aho basura buri muryango bakaganira), umugoroba w’ababyeyi, ibimina bakanguriwe kwitabira, abajyanama b’ubuzima n’amatsinda y’abagabo n’abagore afasha mu kwigisha abandi.

Inkambi ya Mahama, icumbikiye impunzi z’abarundi zigera ku bihumbi 58,122 nk’uko imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi-UNHCR ibigaragaza kugeza ubu. Iyi nkambi imaze imyaka itatu kuko iriho kuva mu mwaka wa 2015.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →