Abaturage 2 bo mukiciro cya mbere cy’ubudehe mu Mudugudu wa Kagangayire, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugalika bagurishirijwe ubutaka n’ubuyobozi bw’ibanze byitwa ko ari umusanzu wabo ku nzu yo kubamo bubakirwaga nk’abatishoboye. Nta mafaranga yabageze mu ntoki cyangwa ngo bamenye ikoreshwa ryayo nka banyirayo, kugeza ubwo inzu yaguye itaruzura. Bibaza uzabarenganura n’uko bazava mu buzima bubi barimo?
Rusine Etienne w’imyaka isaga 56 y’amavuko ndetse na Harorimana Jonathan w’imyaka 65 y’amavuko, ni abaturage bari mukiciro cyambere cy’ubudehe mu Mudugudu wa Kagangayire, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugalika. Bagurishirijwe ubutaka byitwa umusanzu ku nzu yo kubamo bubakirwaga ( two in one) nk’abatishoboye. Iyi nzu, yaguye yose itaruzura ngo bayijyemo. Bimwe uburenganzira bwo kumenya imikoreshereze y’amafaranga yaguzwe ubutaka bwabo kugeza no kwimwa amasezerano y’ubugure.
Aba baturage bombi, babwiye intyoza.com ko uwaje kugurisha ubu butaka bwabo ari Umukuru w’Umudugudu witwa Eric nubwo bahamya ko ikibazo na Gitifu w’Akagari akizi. Bavuga ko ariwe wazanye umuguzi, bagahamagarwa ngo baze gusinyira amafaranga agera ku bihumbi 700 batigeze bafata muntoki, uretse ngo amafaranga ibihumbi bitanu ( 5000 ) buri umwe yahawe nka Fanta.
Harorimana ufite umuryango w’abana 6 barimo ufite uburwayi bwo mu mutwe, ariko babiri bakaba bubatse, yabwiye intyoza.com ko ikibazo bagize bakibwiye ubuyobozi, ko aribwo bwabitangiye bityo bakaba ari nabwo bategerejemo igisubizo. Uyu aba munzu akodesha ibihumbi bitatu, abikuye muguca inshuro.
Yagize ati ” Njye na mugenzi wanjye ntabwo twishoboye, yari afite ubutaka abumpa ho ingurane nanjye ntanga ikibanza ngo twubakirwe inzu y’imiryango ibiri( two in one), aho yanguraniye yongeyeyo ahangana n’ahange maze umukuru w’Umudugudu atwumvisha ko tugomba kuhatanga amafaranga avuyemo akaba nk’umusanzu ku nzu twubakirwaga. Byarakozwe, azana umuguzi bariyumbikanira twe duhamagazwa dusinya nk’aho ubutaka butari ubwacu, yemwe ntanokumenya ikoreshwa ry’amafaranga. Ubuyobozi nibwo bwabikoze, ni nabwo dufitemo icyizere cyo kuzuza ibyo bwatwijeje.”
Rusine Etienne, yabwiye intyoza.com ati” Ibyacu bizwi n’ubuyobozi twe ntacyo tuzi. Baragurishije, baduha ibihumbi bitanu buri umwe ngo ni Fanta batuguriye mubyacu. Nta mafaranga twafashe mu ntoki, nta no kumenya ikoreshwa ryayo. Nziko bambwiye ko haguzwe ibihumbi magana arindwi ( 700,000Frw) bakavuga ko bishyuye magana ane ( 400,000Frw) andi azishyurwa duhinduza. Uretse n’amafaranga tutabonye uko asa, n’amasezerano y’ubugure n’ibiyakubiyemo byose byabitswe na Mudugudu, twe tubwirwa ko dutegereza inzu, ngo kuko iyo tutabikora ubufasha bwajyaga guhabwa abandi.”
Deogratias Manirakiza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sheri yabwiye intyoza.com ko ikibazo akizi, ko n’ubwo hari abavuga ko nawe iby’aya mafaranga abizi ndetse ko yaba yaranyoye ku nzoga zayo ngo ibi ababivuga ari ukumuharabika. Avuga kandi ko Basabye Mudugudu kwegura nubwo amakuru agera ku intyoza.com ari ay’uko Muduguzu yanze ndetse akaba ari nawe ugifite terefone ya kode y’akazi.
Gitifu Manirakiza, avuga ko ki kibazo kizongera kuvugirwa mu nteko y’abaturage izaba kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018, kigahabwa umurongo ndetse yaba Mudugudu n’uwaguze ubutaka bw’aba baturage bagahabwa umwanya wo gusobanura ikibazo, abaturage n’ubuyobozi bakabifataho umwanzuro bari hamwe.
Twagerageje gushaka uyu Eric, Umukuru w’uyu Mudugudu wa Kagangayire ku mubona nti byadukundiye ndetse no ku murongo wa terefone ye ngendanwa ntabwo yatwitabye.
Mu cyifuzo cy’aba baturage bo mukiciro cya mbere cy’ubudehe, bavuga ko ibyo bakorewe n’ubuyobozi byabaye kubafatirana ndetse bakimwa uburenganzira kubyabo. Kuribo ngo n’iyo bahabwa amahirwe yo kwishakira umukiriya byari kuba byiza, cyane ko bemera ko batakwanga gutanga umusanzu kubibakorerwa. Basaba inzego zifite ububasha kubakurikiranira ikibazo bakarenganurwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com