Kamonyi: Itorero ku Mudugudu rizafasha abanyarwanda kwishakamo ibisubizo–Guverineri CG Gasana

CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w’Intara y’amajyepfo atangiza itorero ryo ku Mudugudu kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, yashimangiye ko rije gufasha kwishakamo ibisubizo no kwigira, gusubiza umuco w’abanyarwanda agaciro kawo. Ashimangira kandi ko nta shuri ribaho ryaruta itorero.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana avuga ko mu itorero ariho hari isoko y’ibyiza byose abanyarwanda bakeneye mu kwiyubaka no kubaka Igihugu. Ko ariryo gicumbi cy’ubupfura, Urukundo n’umuco w’amahoro, rikaba inzira yo kwishakamo ibisubizo no kwigira.

 

Abatoza b’intore mu ngamba zitandukanye berekana uko biteguye kwesa imihigo mu itorero ry’umudugudu.

Agira ati “ Itorero ku Mudugudu niryo shingiro rikomeye cyane duha agaciro kubera ko rigera kubanyarwanda bose. Rigamije kugira ngo abanyarwanda bose basobanukirwe neza amateka yacu, umuco wacu, basobanukirwe neza inkingi zikomeye zirimo; Ndi Umunyarwanda, Ubumwe bw’abanyarwanda, ko ariryo pfundo rikomeye cyane rituma twishakamo ibisubizo kuko tuba dusobanukiwe neza n’uko twakwitanga bihebuje ku bw’Igihugu cyacu.”

Yagize kandi ati” Nta shuri nzi riruta itorero nk’uko umukuru w’Igihugu cyacu akaba ari nawe Ntore izirusha intambwe yavuze. Aha niho tuvoma ubutwari butuma igihugu cyacu kiba uko kimeze uyu munsi. Ikintu gikomeye kinarimo ni uko rikumira ibyaha kuko tuba twabaye umuntu umwe.”

Zigira Joseph, intumwa ya Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, ahamya ko itorero ku Mudugudu ari igisubizo mu gukemura ibibazo bitari bike byugarije umuryango.

Umutoza w’Intore, Zigira Joseph.

 

Agira ati “ Itorero ku Mudugudu rikemura ibibazo byinshi. Hari imipfire y’uburere, imipfire y’Imirire mibi, iy’indwara z’inzaduka, imipfire yo kutiga, imipfire yo kwigana ibidashoboka, hari abahura n’ibishuko byinshi nabo itorero rirabafasha, hari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’iterwa ry’inda zitateganijwe, ibi byose hamwe n’ibindi itorero rije ari  igisubizo kuko bizaba bikorwa na banyirabyo, twese twisanga mu Mudugudu ni naho hari igisubizo ku bibazo byose.”Muri uku gutangiza itorero ku Mudugudu, Guverineri CG Gasana n’abayobozi bari bitabiriye iki gikorwa bahaye abana amata ndetse n’indyo yuzuye nk’ikimenyetso cyo kwereka ababyeyi uko bakwiye kwita ku bana babo mu kubategurira indyo yuzuye no kwita ku burere bwabo ari nabyo bituma bakura neza kuko bitaweho bakiri bato.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →