Nyanza: Isomwa ry’urubanza rw’abaregwa iterabwoba ryasubitswe

Nyanza: Mu rukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukuboza 2018 hamaze gusubikwa urubanza ruregwamo abagera 40 bo mu idini ya Isilamu bakurikiranyweho ibyaha birebana n’iterabwoba no gukorana n’imitwe y’iterabwiba nka Islam state.

Ahagana ku i saa tanu z’amanywa nibwo Perezida w’iburanisha yinjiye mu cyumba cyagombaga kuberamo isomwa ry’urubanza maze atangariza abatari bake biganjemo abo mu miryango y’abaregwa ko isomwa ry’urubanza risubitswe.

Isomwa ry’urubanza ryimuriwe mu mwaka utaha wa 2019 mu kwezi kwa kabiri tariki 28.

Atangaza impamvu zitumye iri subikwa riba, Perezida w’iburanisha yavuze ko zimwe mu mpamvu zituruka ku bunini bwa dosiye z’abaregwa zitabashije gutuma bafata imyanzuro ku bw’igihe cyabaye gito.

Indi mpamvu nk’uko ikinyamakuru umuyoboro.rw dukesha iyi nkuru kibivuga, ishingiye ku kuba ngo bamwe mu bacamanza bafatanije na Perezida w’iburanisha muri uru rubanza bamaze igihe barwaye ndetse nawe akaba yari amaze igihe mu mahugurwa. Kuri izi mpamvu, hiyongeraho kandi n’ikiruhuko cy’ubucamanza giheruka, byose byatumye iyi dosiye y’abaregwa byatangajwe ko ari nini kandi isaba igihe itabasha gukorwaho.

Abaregwa bose ibyaha by’iterabwoba no gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka Islamic state, ntabwo bagaragaye. Abo mu miryango yabo baturutse hirya no hino nibo bari mu cyumba ubwo hafatwaga umwanzuro wo gusubikwa kw’isomwa ry’urubanza. Ibi byatumye abatari baje bijujutira icyemezo cyafashwe bavuga ko bakabaye barabitangaje kare kuko isomwa ryari riteganijwe saa yine batangaza ko bisubitswe ahagana saa tanu.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →