Abashinzwe umutekano mu kigo TOPSEC basabwe kurushaho gukora kinyamwuga

Abahagarariye abandi mu kigo cyigenga gicunga umutekano cya TOPSEC Ltd bagerakuri 60 bashoje amahugurwa bari bamaze mo icyumweru bahabwaga na Polisi y’u Rwanda. Bakanguriwe kurushaho gukora akazi kabo kinyamwuga.

Aya  mahugurwa yaberaga mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru akaba yashojwe kuri uyu wa 14 Ukuboza 2018.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibigo byigenga bicunga umutekano ubwo yasozaga aya mahugurwa yavuze ko impamvu yayo ari ukugirango abakora muri iki kigo barusheho kuba abanyamwuga mu kazi kabo.

Yagize ati” Muhawe aya mahugurwa nk’abahagarariye abandi kugira ngo muzabagezeho ibyo mwahuguwe, kugirango murusheho kunganira Polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo mu buryo bunoze.”

ACP Mbonyumuvunyi yabibukije ko igihugu cyacu kiri kwihuta mu iterambere, cyane cyane mu bikorwa remezo nk’amahoteli, ababwira ko bicyeneye gucungirwa umutekano hagenzurwa neza abayagana mu rwego rwo gukumira igishobora guhungabanya umutekano.

Yavuze kandi ko mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano kuburyo bwemewe n’amategeko bigera kuri 17 bikoresha abakozi 19,912 ko ikigo cya TOPSEC Ltd kiza kumwanya wa 3 mu bakoresha abakozi benshi.

Rtd Col Fred Nyamurangwa wari uhagarariye umuyobozi wa TOPSEC Ltd yashimiye Polisi umwanya ifata ikabagenera amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi no kurushaho gukora kinyamwuga.

Yasabye abahuguwe ko bagenda bagashyira mu bikorwa ibyo bahuguwe bakorana n’izindi nzego neza mu gucunga umutekano.

Nkurunziza Andre umugenzuzi muri TOPSEC akaba n’umuyobozi mukuru w’ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda yavuze ko amahugurwa yahawe abakozi ba  TOPSEC azabafasha kunganira Polisi mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Yagize ati” Turashimira Polisi ku mahugurwa meza iduha cyane cyane itwibutsa kurushaho gucunga umutekano buri munsi, ariko cyane cyane ibihe tugiyemo by’iminsi mikuru. Turabizeza ko ayamahugurwa  tugiye kuyabyaza umusaruro ibyaha bigakumirwa bitaraba”.

Ikigo TOPSEC cyashinzwe mu mwaka w’2004, ubu gifite abakozi bagera ku 3000, mu Mujyi wa Kigali hakorera abagera ku 1500 mu zidi Ntara hagakorera abandi 1500.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →