Minisitiri Shyaka Anastase yasabye abanyakamonyi kurekura ubukene bukambuka imipaka bugenda

Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuri uyu wa 18 ukuboza 2018 yasuye imirenge ya Nyamiyaga na Mugina mu karere ka kamonyi. Yabwiye abaturage ko nta mwanya ubukene bugifite muri bo, ko bakwiye kubureka bugakomeza urugendo bwambuka imipaka, bagakora bakiteza imbere.

Minisitiri Shyaka, ubwo yaganiraga n’abaturage, yabasabye kurandura ubukene muribo no mu miryango bakomokamo, bakabuhigamira bukagenda kuko ngo nta mwanya bufite. Yabashimiye ko amateka mabi yabaye muri aka gace babashije kuyarenga, ndetse ko atabaheranye ngo ababuze kwihuta mu iterambere.

Yagize ati “ Nyamiyaga na Mugina ni ishusho y’u Rwanda rushya rukataje mu iterambere. Aka gace kanyu mu myaka 25 ishize kagize amateka mabi akarishye, ariko ndagira ngo mbashimire ko mutaheranywe n’amateka mabi, ahubwo mwiyubatsemo icyizere ubu mukaba muri muturere twihuta cyane mu iterambere ry’abaturage.”

Bamwe mu baturage bitabiriye kwakira Minisitiri Shyaka.

Yagize kandi ati “ Ubukene buragatsindwa, ni ukubusezeraho mukabubwira muti warakoze rwose ariko muri aka karere kacu, komeza urugendo wambuke imipaka ntabwo tugikushaka.”

Mbere y’uko ahura n’abaturage ngo baganire, Minisitiri Shyaka yari yabanje gusura ibikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri n’uruganda ruwutunganya rwa Mukunguri, byose biri mu mirenge ya Nyamiyaga na mugina.

Minisitiri Shyaka, yasuye aba baturage ndetse n’ibi bikorwa ari kumwe na Guverineri w’Intara y’amajyepfo, CG Emmanuel K. Gasana n’abandi bayobozi batandukanye, hamwe kandi n’inzego z’umutekano.

Abahinzi b’umuceri basobanuriraga Minisitiri Shyaka iy’ubuhinzi bw’umuceri bakora.

Ubwo yari kumwe na bamwe mu baturage bibumbiye muri Koperative ihinga umuceri mugishanga cya Mukunguri, yishimiye ibikorwa byabo ndetse abizeza ubufatanye mu kurushaho kunoza ubuhinzi bakora, bakagera ku rwego rwo guhaza abanyakamonyi n’abandi igihingwa cy’umuceri, bahinga ubuso bwose bw’igishanga bafite.

Yasuye kandi uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri, yishimira ibikorwa rufite by’umwihariko uburyo ibisigazwa by’umuceri batabipfusha ubusa, kuko babikoramo amakara ( briquette). Yabijeje ubufatanye bw’inzego zitandukanye za Leta n’izigenga ku buryo ibi bicanwa ( Briquette) bigomba kwinjira mu mashyiga ya benshi, bihereye cyane mu bigo bitandukanye bityo amashyamba yatemwaga hashakwa inkwi n’amakara akabungwabungwa.

Aha bari muruganda rutunganya umuceri, ari narwo rukora ibicanwa mu bisigazwa byawo( briquette).

Nyamiyaga na Mugina, ni imirenge iherereye mu gace kazwi nk’amayaga. Abatuye iyi mirenge abenshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Baganira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, basabwe kurushaho gukora cyane kugira ngo baharanire gutera imbere mu miryango bakomokamo. Birukane ubukene kuko ngo aho bwashinze imizi nta terambere riharangwa.

Ahatunganyirizwa briquette.

 

Abayobozi basanze abaturage barimo gutunganya umuceri mu gishanga bawuhingamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →