Abapolisi 280 basimburanye mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 280 berekeje mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afrika mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu(MINUSCA).

Ni ubutumwa bazamaramo umwaka, bagiye gusimbura  bagenzi babo 280  nabo bari bamazeyo umwaka bari muri ubwo butumwa.

Apapolisi bagiye bagizwe  n’ amatsinda abiri, rimwe riyobowe na Assistant Commission of Police(ACP) Damas Gatare, bazakorera  mu mujyi mukuru wa Centre Africa(Bangui).

Itsinda rya kabiri ryagiye riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Christia Safari, ryo  rizaba riherereye mu birometero 400 uvuye mu mujyi mukuru wa Bangui ahitwa Kaga Bandora, aho bazaba bafite inshingano zo kurinda abaturage bateshejwe ibyabo n’intambara.

Amatsinda abiri yagiye gusimburwa yagarutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, rimwe ryari riyobowe na Assistant Commission of Police (ACP) Sam Rumanzi irindi riyobowe na Assistant Commission of Police (ACP ) Jean Baptiste Ntaganira.

Abagiye bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza aho yabasabye kuzita ku butumwa bubajyanye bakazirikana ko bagiye bahagarariye igihugu n’abanyarwanda.

Yagize ati:”Icyo musabwa ni ugushyira mu bikorwa ibyo mwigishijwe. Mujye muhora mwibuka ko muhagarariye igihugu ndetse n’abanyarwanda muri rusange.”

Yakomeje ababwira ko ubunyangamugayo, ubunyamwuga, ikinyabupfura no kubaha biranga igipolisi cy’u Rwanda aribyo byahesheje u Rwanda kugirirwa icyizere rukajya rwohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kubungabunga amahoro  mu mahanga.

IGP Dan Munyuza yasabye abapolisi bagiye kuzaharanira ko abaturage bahora batuje kandi batekanye. Abibutsa kuzajya bubaha umuco w’abaturage bo mu gihugu cya Centre Africa ndetse n’imyemerere yabo,  bakajya babafasha mu bikorwa by’iterambere.

Yabasabye kuzarangwa no kubaha abayobozi babo ndetse bakazajya babana neza na bagenzi babo b’ibindi bihugu bazasangayo.

Yagize ati:” Igihe muzajya muba muri mu kazi ko gucunga umutekano, haba guherekeza abayobozi cyangwa indi mirimo ijyanye n’umutekano mujye mubikora neza, mwubaha abayobozi banyu ndetse n’abandi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu. Muzakomeze gukorera hamwe ndetse munarangwe n’isuku.”

Yakomeje abagaragariza ko bagenzi babo bababanjirije baranzwe no kwihangana no gukora neza akazi, abasaba kuzagera ikirenge mu cyabo, bahesha isura nziza igihugu cyabo.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa guhera mu mwaka w’2014, kugeza ubu amatsinda agera kuri 12 amaze gusimburanwa muri ubwo butumwa. Buri tsinda rikaba rigenda  rigizwe n’abapolisi 140.

Ubutumwa bwabo bwibanda kukurinda abayobozi bakuru b’igihugu, guhosha imyigaragambyo mu baturage,  kurinda abaturage bari mu nkambi bateshejwe ibyabo n’intambara, gukora amarondo n’ibindi birimo ibikorwa biteza imbere abaturage.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →