Kamonyi: Ibivugwa na Gitifu w’Akarere n’uw’Akagari ku kibazo cy’umuturage, biteye urujijo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka karengera, avuga ko hari ikibazo cy’umuturage yanze kwinjiramo ngo kuko hari uburyo cyarangijwe n’umuhesha w’inkiko. Avuga ko iki kibazo na Gitifu w’Akarere yakinjiyemo bakamwirukankana. Gitifu w’Akarere avuga ko iki ari ikinyoma cyambaye ubusa, ko ntabyabaye.

Ikibazo cy’umuturage witwa Mupagasi Hassan, utuye mu kagari ka karengera ho mu Murenge wa Musambira kimaze igihe ndetse cyagiye mu nkiko n’inzego z’ubuyobozi zirimo Umuvunyi n’ibiro by’umukuru w’Igihugu, nk’uko nyirubwite abitangaza. Nubwo cyanyuze aha hose ngo hari ibikomeje kumubera agatereranzamba ndetse bamwe mu bayobozi ntibabivugeho rumwe.

Epimaque Rwandenzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka karengera, yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’uyu muturage uvuga ko hari ubutaka bwe ku ntambwe ze 90 yahawe yambuwe ndetse bukagurishwa, ngo yanze kukinjiramo kuko hari umuhesha w’inkiko wagikemuye. bityo ngo akaba atajya kuvuguruza umuhesha w’inkiko, Ko niba Mupagasi ataranyuzwe yajya ku murega mu nkiko ( uwo muhesha w’inkiko). Avuga kandi ko uyu muturage yanirukankanye Gitifu w’Akarere ubwo yajyaga mu kibazo cye.

Ku kuba Gitifi w’Akarere yarirukankanwe ubwo yajyaga mu kibazo cy’uyu muturage, Rwandenzi yagize ati” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yaje muri ibyo bibazo, hanyuma uwo Mupagasi aramwirukankana. byose narabikurikiranye, icyo gihe byabaye intambara rwose, na gitifu w’Akarere ayo makimbirane yo muri ubwo butaka arabizi.”

Emmanuel Bahizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi ahakana yivuye inyuma ibivugwa na Gitifu w’Akagari ko yaba yaragiye mu kibazo cy’uyu muturage akamwirukankana. Yagize ati “ Oya, ibyo bintu nta byigeze biba pe! Nta byigeze biba. Ni ukubeshya nta byigeze biba, akubwire igihe byabereye niba byarabaye.”

Mupagasi Hassan, yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’ubutaka bwe avuga cyari cyarakemuwe n’umuhesha w’inkiko ariko ku ntambwe ze 90 yahawe hakaza kugira ahagurishwaho hangana n’intambwe 20, aho kurenganurwa ngo agashakirwa impamvu zumvikanisha ko ariwe mubi.

Mu gushaka kumucecekesha no gushaka uko ikibazo cye kitakumvikana cyangwa se ngo hagire umwakira, avuga ko hari bamwe mu bayobozi bavuze ko hari ahantu afite ajyana abantu( urubyiruko cyane abayisiramu), ko agira ibitekerezo by’ubuhezanguni n’ibindi.

Mubyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka karengera yabwiye intyoza.com ndetse biteye no kwibaza, ni uburyo avuga ko uyu muturage afite insoresore atoza ngo ku buryo n’iyo hagize uza mu butaka bwe( ubwo avuga ko bamutwaye) zitabara, zikajya kurwana zitwaje imihoro n’inkoni, mu gihe ubuyobozi bwaba ubw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano buhari nti bwitabazwe ngo uyu muturage abe yabazwa iby’uyu mutwe w’insoresore afite.

Uyu muturage akomeje gutakambira inzego zitandukanye ngo zimukemurire ikibazo. Mu gihe ashyira mu majwi Gitifu w’Akagari gufatanya n’abamurenganya yita abanyamafaranga ndetse no kumuteza inzego zakagombye kuba zimutabara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →