• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Rulindo: Abamotari bakanguriwe kubungabunga umutekano no gukumira impanuka

Umwanditsi
December 20, 2018

Mu minsi mikuru isoza umwaka hakunze kugaragara ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bwa benshi, izi mpanuka ahanini usanga zikomoka ku burangare ndetse no ku makosa y’abatwara ibinyabiziga .Polisi y’u Rwanda nayo muri iyo minsi usanga ifata ingamba zitandukanye zigamije gukumira izo mpanuka.

Muri izo ngamba harimo ubukangurambaga buhabwa abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi yagiranye ibiganiro n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto (Abamotari).

Ni ibiganiro byibanze ku gukangurira abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurwanya ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abanyarwanda.

Ibiganiro byayobowe n’umuyobozi wa Polisi mu murenge wa Murambi Chief Inspector of Police(CIP) Charles Hakizimana, hari abayobozi ba koperative y’abamotari CTTM ndetse n’abanyamuryango bayo bagera kuri 62.

Mu kiganiro cyatanzwe na CIP Hakizimana yabwiye abamotari ko imvugo ikunze kuvugwa ko mu mpera z’umwaka hakunze kuba impanuka yacika mu gihe bubahirije amategeko n’amabwiriza agenga  umuhanda.

Yagize ati:”Buri mushoferi cyangwa umumotari yubahirije amategeko y’umuhanda nta mpanuka zabaho. Mwebwe abamotari mwirinze kugendera ku muvuduko ukabije, mukirinda gutwara mwasinze,mugatwarana ubushishozi n’ubwitonzi nta mpanuka zabaho.”

Yakomoje kuri bamwe mu bamotari batwara abagenzi batambaye ingofero za bugenewe ndetse n’umugenzi ntayo yambaye.Yanagarutse kuri bamwe mu bamotari usanga bahetse umugenzi urenze umwe kandi bitemewe.

CIP Hakizimana yagarutse ku bamotari usanga bagira uruhare mu korohereza abakwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse n’abacuruzi ba magendu. Asaba abamotari kujya bitondera abagenzi batwara kuko uzajya afatwa atwaye umuntu uhetse ibiyobyabwenge nawe azajya afatwa  nk’umufatanyacyaha.

Yagize ati:”Mugomba gufata iya mbere mu kurwanya abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge, abenshi bifashisha za moto zanyu mukabatwara. Mujye muzirikana ko iyo ufatanwe n’uwo munyacyaha mwese muhanwa.”

Gatera Aboubakar, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abamotari mu murenge wa Murambi (CTTM)  yanenze bamwe mu bamotari usanga batubahiriza amabwiriza ,ahubwo bafatirwa mu makosa ugasanga bariruka bahunga  inzego z’umutekano.

Yagize ati:”Byagaragaye ko hari bamwe mu bamotari batwanduriza umwuga, bakajya mu muhanda batujuje ibisabwa.Polisi yamuhagarika aho guhagarara akiruka, biriya bintu ni bibi kuko biri mu biteza impanuka.”

Yakomeje ashimira ubufatanye bukomeje kuranga Polisi n’abamotari mu rugamba rwo kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse n’ibindi byaha.

Gatera yavuze ko binyuze muri cooperative yabo bagiye gukosora amakosa akunze kugaragara muri bamwe mu bamotari.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga