Bugesera : Guceceka bise « gucira mu gacuma » bitiza umurindi ihohoterwa ryo mungo

Mu karere ka Bugesera hari abaturage bahohoterwa nabo bashakanye bagahitamo kuruca bakarumira aho kubishyira ku mugaragaro, bikaba ngo bitiza umurindi ihohoterwa rikorerwa mungo.

Uwo muco wo guceceka bo bita « gucira mu gacuma », ngo ahanini ugaragara mu ngo z’abantu bitwa ko bajijutse cyangwa biyubashye banga kwishyira ku karubanda, bagahitamo gushirira mu mutima.

Nyiramana Mariya, wo mu murenge wa Mwogo agira ati « Nonese urumva nk’ubu ntuye mu gasantere k’ubucuruzi najya kwiteza isoko ryose ngo umugabo yankubise cyangwa yantutse ? reka reka mpitamo kwimenyera ibyanjye aho kugira ngo niteze rubanda kandi banyubahaga».

Uyu mugore kandi avuga ko ibyo akorerwa nawe azi ko ari ihohoterwa ariko agahitamo kwihanganira umugabo we ibyo yita kumurwazarwaza.

Hari abagabo bavuga ko abagore bitwaza uburinganire bakabahohotera bagahitamo guceceka.

Nubwo abagore aribo ahanini bavuga ko bakorerwa bene iryo hohoterwa bagaceceka, hari n’abagabo bavuga ko aribo basigaye bahohoterwa kurusha abagore, maze bakihagararaho kuko ngo nta mugabo upfa kuvuga ko yakubiswe numugore.

Umusaza witwa Teyuru Ludoviko ufite imyaka 65 wo mu murenge wa Rweru agira ati« Ubu ikigezweho ni twebwe abagabo duhohoterwa tukanasuzugurwa n’abagore tugahitamo kuryumaho kugira ngo abari bazi ko turi abatware bataducishamo ijisho ».

Uyu musaza avuga ko we ubwe umugore we ajya amubuza amahwemo ahanini kubera kumukumira ku mitungo bafatanyije ariko agaceceka. Uretse abaturage hari n’abayobozi bemeza ko iryo hohoterwa rikorwa koko.

Hakizimana Kalisa, umukuru w’umudugudu agira ati « Natwe hari ibyo tuba tuzi cyangwa twumva ariko tugategereza ko ba nyiri ubwite baza kubyivugira tugaheba, natwe tukabyihorera ubwo ntacyo biba bibatwaye ». Avuga ko ingo ibi bikunze kuvugwamo ari iz’abantu bize cyangwa abo yita abakire.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza, avuga ko incuti z’umuryango zibafasha gutahura iryo hohoterwa.

Imanishimwe Yvette, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza yabaturage, nawe yemeza ko iryo hohoterwa koko rihari, ariko ko kubera ingamba zafashwe hamwe n’abarirwanya bari mu midugudu bagenda bakemura amakimbirane yo mungo uko bayamenye.

Avuga ko abagabo bahohoterwa n’abagore babo hamwe n’abagore biganjemo abakuze bafatwa ku ngufu bakicecekera ari bumwe mu bwoko bw’ihohoterwa ryo mu rugo bakunda guceceka

Gusa ngo nubwo bimeze bityo,  inshuti z’umuryango zashyizweho mu midugudu zikomeje gufasha mu gutahura ahari ihohoterwa nk’iryo. Bityo ubuyobozi bugafasha imiryango rirangwamo.

Ernest Kalinganire

Umwanditsi

Learn More →