Intwari Fan Club igizwe n’abafana n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports FC bishyize hamwe nk’imbaraga z’ikipe. Ni umuryango urimo kwagura amarembo hirya no hino. Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2018, bakinnye umupira w’amaguru n’abanyakayenzi, banahizihiriza isabukuru y’umwaka bamaze, bafasha abatishoboye kubona isakaro ry’ubwiherero.
Uwitonze Silidiyo, Perezida w’Intwari Fan Club yatangarije intyoza.com ko iki gikorwa cyo gusura abanyakayenzi, kiri mu rwego rwo kwagura amarembo bashaka abanyamuryango ariko kandi ko byari n’uburyo bwo gusangira umwaka mushya banizihiza isabukuru y’umwaka bamaze nka Fan Club.
Muri iki gikorwa, Intwari Fan Club yakinnye umukino w’umupira w’amaguru n’ikipe y’abanyakayenzi, umukino warangiye ari igitego kimwe cya Intwari Fan Club ku busa bw’ikipe y’I Kayenzi. Nyuma y’umukino bakoze ubusabane bizihiza isabukuru y’umwaka umwe bamaze banatanga amabati 10 yo gusakara ubwiherero 5 bw’abatishoboye.
Uwitonze agira ati” Turi mu rwego rwo gusura bamwe mu banyamuryango bacu ariko kandi tunizihiza isabukuru y’umwaka tumaze nka Fan Club Intwari. Abanyamuryango bacu ni nabo bakunzi n’abafana na Rayon Sports. Twanze kwizihiriza isabukuru mu mujyi wa Kigali dushaka ahari abanyamuryango bacu baruta abandi mu ntara, duhitamo Kayenzi.”
Akomeza avuga ko iki gikorwa kirimo inyungu mu buryo bw’ubukangurambaga bugamije kwagura umuryango no kurushaho kubaka ikipe bahuriyeho ya Rayon Sports. Ni igikorwa kandi ngo gituma basabana n’abaturage muri rusange, bakabakundisha ikipe ya Rayon Sports FC, bakabakundisha Siporo muri rusange ariko kandi ngo bakanakangurira abaturage kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu bishakamo ibisubizo bibateza imbere, bigafasha imiryango yabo.
Uretse umukino w’umupira w’amaguru wakinwe ndetse n’ubusabane hizihizwa umwaka ushize Intwari Fan Club ibayeho, abatishoboye batanu bahawe isakaro ry’ubwiherero butane( hatanzwe amabati 10).
Uwineza Zamuzamu, Ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Kayenzi wari witabiriye uyu mukino, yabwiye intyoza.com ko igikorwa nk’iki kiba ari cyiza kuko gituma abaturage b’Umurenge wa Kayenzi basabana n’ab’ahandi, bagira ibyiza babigiraho, bakaganira ku iterambere rigamije kubaka igihugu ariko kandi no guhuza abantu binyuze mu mikino kimwe no kuyibakundisha.
Umwe mu baturage witabiriye ibi bikorwa yabwiye intyoza.com ko yanyuzwe no kubona abanyakigali barenga imirenge yose bakaza i Kayenzi kubaha ibyishimo. Avuga ko byaba byiza ibikorwa nk’ibi bikozwe kenshi kuko ngo bikura abaturage mu bwigunge bikabasabanisha n’abavuye ikantarange, bakanagira byinshi babigiraho.
Yagize ati” Yego bakinnye turishima, ni byiza! Ariko iyaba twabonaga abantu nk’aba kenshi kuko binadukura mu bwigunge tukaza kureba. Hari n’ubwo uza nk’uku ukahahurira n’uwo utaherukaga, mukaganira mukabwirana amakuru kandi n’aba baratuganiriza ku bintu bitandukanye byo kwiteza imbere bagafasha n’abatishoboye mu mbaraga bafite.”
Ibi bikorwa bya intwari Fan Club byo guhura no gusabana n’abanyamuryango ndetse n’abaturage byajyaga bikorwa rimwe mu mezi abiri ariko ubu ngo bizajya gikorwa rimwe mu gihembwe, birangwe ahanini n’ubukangurambaga no gushaka abanyamuryango ariko kandi no gufasha abaturage mu buryo butandukanye bitewe n’ibibazo bihari bashobora kubonera ubushobozi, byose mu rwego rwo guhuza imbaraga no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu buri wese yagizemo uruhare.
Munyaneza Theogene / intyoza.com