Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2018, Polisi ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mpanga kubufatanye n’abaturage yafashe umugabo witwa Nkurunziza Jean w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho gukoresha amafaranga y’amiganano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspetor of Police ( CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Nkurunziza yafashwe agiye kohereza amafaranga akoresheje uburyo bwo kohererezanya amafaranga kuri terefoni.
Yagize ati “Mu ma saha y’umugoroba nibwo Nkurunziza yafashwe afite amafaranga ibihumbi 25 000 frw y’amiganano agerageza ku yoherereza umuntu akoresheje uburyo bwo kohererezanya amafaranga ku materefoni.’’
Akomeza avuga ko umukozi w’imwe muri sosiyite zikora ibyo kohererezanya amafaranga kuri terefoni yagize amakenga maze agahita atabaza Polisi Nkurunziza agahita aftwa.
CIP Kanamugire Yasabye abaturage gushishoza bakamenya gutandukanya amafaranga yemewe n’amategeko n’amiganano kandi aho bagize urujijo bagatanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano kuko gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bigira ingaruka nyinshi.
Ati “Abaturage bakwiye kurangwa n’ubushishozi ku buryo gutandukanya amafaranga y’umwimerere n’amiganano biborohera kandi aho bagize amakenga bakitabaza izindi nzego kuko gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano bisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, ifaranga ry’umwimerere rigata agaciro karyo.”
CIP Kanamugire yibutsa buri wese kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’ifaranga ry’igihugu aririnda gutakaza agaciro biturutse ku ikwirakwira ry’amafaranga y’amahimbano, agasaba abaturage kurushaho gutanga amakuru ku bigana amafaranga.
Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
intyoza.com