Nyabihu:  Litiro zisaga 9000 z’inzoga z’inkorano zitemewe zamenwe

Polisi ikomeje ibikorwa bigamije gufata abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano kuko zangiza ubuzima bw’abazinywa zikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo urugomo n’amakimbirane  mu muryango. Kuri uyu wa 26 Ukuboza 2018 mu Karere ka Nyabihu imbere y’abaturage basaga 1200 hamenwe inzoga z’inkorano zitemewe n’amayegeko zingana na Litiro 9880. 

Litiro zigera ku 3680 zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Nkundabagenzi uzwi ku izina rya Gakima utuye  mu murenge wa Bigogwe akagari ka Busavu mu mu dugudu wa Buheke , naho izisaga 6200 zifatanwa abitwa Hagenimana Elysee na Ndayishimiye Pierre bo,  mu murenge wa Genda akagari ka Rega mu mu dugudu wa Bihinga akarere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yashimiye abaturage batanga amakuru ku bakora izi nzoga, asaba buri wese kuzirinda kuko zigira ingaruka kubuzima zikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Yagize ati “Abamaze kumenya ububi bw’izi nzoga turabashimira ku ntambwe nziza bateye mu kuzirwanya, tunabasaba no guhindura abandi batarumva neza ububi bwazo haba ku mutekano ndetse no ku buzima bw’uzinywa.”

CIP Gasasira yakomeje abwira abaturage ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora, ucuruza ibiyobyabwenge kuko bifite ingaruka nyinshi zirimo no kudindiza ubukungu bw’igihugu kuko mu gihe bifashwe byangizwa amafaranga yashowe ntagaruke.

Yongeyeho ko abanywa bene izi nzoga z’inkorano zitemewe aribo usanga mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo no kwishora mu byaha bitandukanye aribyo, ihohoterwa rikorerwa mu rungo, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi. Abakangurira  kwitandukanya nabyo ndetse no gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye umuntu ukora ibikorwa byahungabanya umutekano n’ituze by’abanyarwanda

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca  amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano zitemewe, ubundi zikamenerwa mu ruhame.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →