• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Leta ya kongo kinshasa yashyizwe mu majwi ko yahagaritse ikoreshwa rya internet mu bice bitandukanye

Umwanditsi
January 1, 2019

Mu gihe ibarura ry’amajwi y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu cya Kongo Kinshasa rikomeje, abantu batandukanye barimo n’abatavuga rumwe na Leta barayishinja guhagarika ku bushake ikoreshwa rya interineti mu bice bitandukanye birimo Kinshasa na Goma.

Mu bice bitandukanye bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo-RDC, by’umwihariko abari Kinshasa, Goma na Rubumbashi, nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018 bahagarikiwe ikoreshwa rya interineti kugeza igihe kitazwi. Byatangiye kuri uyu wa 31 ukuboza 2018.

BBC dukesha iyi nkuru, itangaza ko amakuru aturuka mu banyamakuru bari I Kinshasa avuga ko abashyigikiye Martin Fayulu, umukandida utavuga rumwe na leta batangaje ko Leta ariyo yahagaritse “ Internet” hagamijwe kubuza aba bashyigikiye Fayulu kuba baza gutangaza ko ariwe watsinze amatora.

Mu gihe abatavuga rumwe na Leta ya Kongo Kinshasa bayishinja guhagarika internet, Minisitiri w’itumanaho Emery Okundji, we yatangaje ko iby’iki kibazo atabimenye.

Bamwe mu bahagarariye ibigo by’itumanaho muri Kongo Kinshasa nka Vodacom bahamije ko iby’ihagarikwa rya internet byategetswe na Leta.

Mu gihe ibarura ry’amajwi rikomeje, komisiyo y’amatora muri Kongo Kinshasa ivuga ko izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu ibarura ry’amajwi y’abakandida tariki ya 6 Mutarama 2019. Amatora muri iki gihugu yatangiye tariki 30 Ukuboza 2018.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga