Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byagabanutseho amafaranga arenga 100 y’u Rwanda

Urwego ngenzuramikorere-RURA, rwatangaje ko gunera kuri uyu wa gatanu tariki 4 Mutarama 2019 ibikomoka kuri Peterori aribyo Lisansi na Mazutu bigabanukaho amafaranga y’u Rwanda 119 kuri Lisansi n’amafaranga 109 kuri Mazutu.

Uko ibiciro byari bisanzwe bihagaze mu Rwanda kuri Sitasiyo zitanga Lisansi na Mazutu ni Litiro imwe ya Lisansi yaguraga amafaranga y’u Rwanda 1132 mu gihe Litiro imwe ya Mazutu yaguraga amafaranga y’u Rwanda 1148.

Kuri ibi biciro, bivuze ko Litiro ya Lisansi imwe guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mutarama 2019 kuri Sitasiyo izajya igura amafaranga 1013 mu gihe Litiro imwe ya Mazutu izajya igura amafaranga y’u Rwanda 1039.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA.

Urwego rwa RURA, rutangaza ko igabanuka ry’ibi biciro rishingiye ku imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori ku rwego mpuzamahanga.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →