Abatozwa 1709 ku 1600 bari bateganijwe nibo bitabiriye itorero ku masite atandukanye mu karere. Itorero ryatangiye kuri uyu wa 2 rikazageza tariki 5 Mutarama 2019. Ni intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 7. Abatorezwa mu cyanya cy’urwunge rw’amashuri rwa Remera-Rukoma basabwe kwiremamo icyizere no kumva ko aribo mizero n’imbaraga z’Igihugu kandi zubaka. Muri iyi mibare, abagabo ni 733 mu gihe abagore ari 976.
Gutoza izi ntore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 7 birimo gukorerwa ku masite atandukanye mu karere, ariyo; Site ya GS Remera Rukoma itorezwamo abaturuka mu Mirenge ya Kayenzi, Karama, Ngamba na Rukoma, Site ya ESB Kamonyi itorezwaho ab’’imirenge ya Gacurabwenge, Musambira, Nyarubaka na Kayumbu, Site ya Mugina itorezwaho ab’i Nyamiyaga na Mugina, hakaba na Site ya RTSS ( TVT) Runda itorezwaho ab’I Rugalika na Runda. Abayobozi mu karere n’abakozi batandukanye bagiye ku masite gutangiza iki gikorwa.
Kuri Site ya GS Remera-Rukoma iteraniyeho abatozwa 453 barimo abagabo 188 n’abagore 265, aho umunyamakuru w’intyoza.com yakurikiranye itangizwa ry’itorero, Prisca Uwamahoro umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza ubwo yatangizaga itorero, yasabye abatozwa kwiremamo icyizere no kumenya ko ari urubyiruko rubonwamo imbaraga z’igihugu kandi zubaka.
Yababwiye ati” Turabaremamo icyizere gituma namwe mugomba kukigirira. Nimwe mbaraga z’Igihugu kandi zubaka, mukwiye kuba abafatirwaho urugero mu gukora ibyiza, mukwiye kuba ibisubizo by’impinduka nziza mu midugudu aho mutuye.”
Uwamahoro, yababwiye ko zimwe mu nyigisho bagiye kubona mu gihe cy’iminsi ine bazamara muri iri torero zirimo; Gukunda Igihugu no kugikorera batizigama, izivuga ku muco, Amateka y’Igihugu, Gukunda umurimo no kuwunoza, Gusesengura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda n’ibindi.
Basabwe kurushaho guharanira kuba Intore zibumbatiye ibisubizo byo kubaka u Rwanda rwifuzwa, kumenya ko inyigisho bagiye kubona zizabafasha mu gufatanya n’abandi gutoza itorero ry’Umudugudu no gushaka ibisubizo by’umuryango nyarwanda bahereye mu midugudu yabo.
Uretse ibi kandi, banasabwe kuba abafatanyabikorwa n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu gukumira no kurwanya ibyaha, kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu buryo bwose, kwirinda inda zitateganijwe, guharanira ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we, Gutanga amakuru hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, bimakaza ubunyangamugayo no kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.
Mugirasoni Marie Chantal, ushinzwe guhuza ibikorwa by’Itorero ry’Igihugu ku rwego rw’Akarere ka kamonyi yabwiye intyoza.com ko kuba imibare y’abatozwa yateganijwe yararenze bituruka ku miryango yimutse ikaza cyangwa se abana baje gusura ababyeyi n’abavandimwe batari barabaruwe mbere, bagahitamo kwitabira itorero aho bari. Gusa avuga ko ibi ntacyo byahungabanya mu mitegurire ya gahunda y’itorero, cyane ko iteka Intore ari ishaka ibisubizo ndetse no mu ishyamba ry’inzitane ikishakira inzira.
Munyaneza Theogene / intyoza.com