Abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo wa Gabo batawe muri yombi

Bamwe mu basirikare barinda umukuru w’Igihugu cya Gabon, Ali Bongo muri iki gitondo cya tariki 7 Mutarama 2019 batangaje ko bahiritse ubutegetsi bwa Perezida barindaga. Mu masaha make yakurikiye, Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Gabon yatangaje ko abasirikare bagerageje iki gikorwa batawe muri yombi.

Guy-Bertrand Mapangou, Minisitiri ushinzwe itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Gabon, ahagana ku I saa 9 GMT yatangaje ko abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bamaze gutabwa muri yombi, ko ndetse ibintu byasubiye mu buryo.

Ubwo aba basirikare bamaraga gusoma itangazo ryo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo, Radio y’igihugu bahise bayikuraho. Nyuma humvikanye urusaku rw’amasasu mu mujyi rutuma benshi mu bari bagiye mu kazi bahitamo kwigumira mu ngo.

Mu itangazo ry’aba basirikare, bavuze ko imwe mu mpamvu yo guhirika ubutegetsi ituruka ku ntege nke za Perezida Ali Bongo utagishoboye kuyobora, ko kandi ngo bamwe mu bamuri hafi bakomeza kumugira umuntu ukomeye kandi integer z’umubiri we zitabimwemerera. Bavuze kandi ko hari n’abasirikare bo murwego rwo hejuru bananiwe kurengera inyungu z’abaturage ahubwo bagashyira inyungu zabo imbere.

Soma inkuru yabanjirije iyi bifitanye isano: http://www.intyoza.com/perezida-wa-gabon-yahiritswe-ku-butegetsi-nabamurinda-coup-detat/

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →