Congo: Martin Fayulu yaregeye urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga ko yibwe amajwi

Nyuma y’uko Komisiyo y’amatora muri Kongo Kinshasa itangaje amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 30 Ukuboza 2018, Matin Fayulu wabaye uwa kabiri n’amajwi 35,2% yatanze ikirego mu rukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga avuga ko yibwe amajwi, ko ariwe watowe n’abaturage.

Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Kongo Kinshasa, Martin Fayulu utarishimiye kuza ku mwanya wa kabiri mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’amatora-CENI, yagejeje ikirego mu rukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga avuga ko amajwi yahawe atariyo, ko ariwe wari watowe n’abaturage.

Tariki 10 Mutarama 2019 nibwo Komisiyo y’amatora-CENI muri kongo Kinshasa yatangaje amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018. Martin Fayulu, umwe muri 3 bari bahanganye bikomeye akaza ku mwanya wa 2 n’amajwi 35,2% yamaze gutanga ikirego mu rukiko rurinda iremezo ry’itegeo nshinga kuri uyu wa gatanu tariki 11 Mutarama 2019 anenga ibyatangajwe. Ashinja Komisiyo y’amatora kumwiba amajwi ngo kuko ariwe abanyekongo batoye.

Nkuko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibivuga, Martin Fayulu atangaza ko ariwe abaturage bagiriye icyizere, ariwe bashakaga ndetse ko kandi adashobora kubareka. Agira ati” Si nzareka abo baturage. Abaturage ntibashobora kwemera ubwo butiriganya bwakozwe, abaturage bantoreye kuba umudepite ku rwego rw’intara, urw’igihugu, banantoreye kuba Perezida.’’

Agira kandi ati ’’ Banyita umusirikare w’abaturage, umurinzi w’Ingoro, ntabwo rero abo baturage nzabareka. Tuzajyana kugera ku ntsinzi.’’ Ibyo kwiba amajwi, Fayulu abibonamo nk’ubutiriganya bugamije guha Joseph kabila icyuho cyo kwisubiza ubutegetsi.

Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga muri Kongo Kinshasa nirwo rufite ububasha bwo kwakira ikirego cyatanzwe na Martin Fayulu ndetse rukaba rwa kwemeza ko gifite ishingiro mbere y’itangazwa burundu ry’ibyavuye mu matora.

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na CENI, Tshisekedi niwe uri imbere n’amajwi 38,57%( miliyoni zisaga 7 z’abamutoye), Matin Fayulu ku mwanya wa 2 na 35,2% (abaturage basaga miliyoni 6 baramutoye) naho Emmanuel Ramazani Chadary yagize amajwi 23,8% (miliyoni zisaga 4 z’abantu nobo bamutoye).

Martin Fayulu, ni umukandida watanzwe n’ihuriro « LAMUKA » ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila.

Felix Tshisekedi uri ku mwanya wa mbere mu majwi y’agateganyo, aramutse atsinze amatora y’umukuru w’igihugu akajya ku butegetsi, yaba ari amateka yanditswe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge, yaba kandi ari amateka mu muryango w’aba Tshisekedi.

Soma izindi nkuru bifitanye isano hano: http://www.intyoza.com/felix-tshisekedi-yatangajwe-byagateganyo-ko-ariwe-watsinze-amatora-ya-kongo/

http://www.intyoza.com/felix-tshisekedi-yavuze-amagambo-akomeye-yubuhanga-nyuma-yintsinzi-yagateganyo/

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →