• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Polisi y’u Rwanda yungutse imbwa 16 zizayifasha gucunga umutekano

Umwanditsi
January 18, 2019

Kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugenda neza, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rikoresha imbwa rizwi ku izina rya “canine brigade”. Izi mbwa zikaba zikoreshwa mu gusaka ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse no gutahura ibisasu by’ubwoko bwose bishobora guturika.

Ni muri urwo rwego, iri shami rya Polisi rishinzwe guhora ryongerera izi mbwa imyitozo izifasha kunganira abapolisi mu kazi kabo kaburi munsi ko gucunga umutekano.

Uyu munsi tariki ya 16 Mutarama 2019, hasojwe imyitozo y’ibyumweru bibiri y’imbwa  16 n’abatoza bazazikoresha mu kazi kaburi munsi. Iyi myitozo yaberaga ku kicaro k’iri shami (canine brigde) gihereye mu kagari ka Masoro, umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’iri shami buvuga ko buri mbwa iba ifite umupolisi nawe uba warahuguwe uko azajya ayiha amabwiriza, uko yayihana iramutse itumviye amabwiriza ayihaye, ndetse n’uko yayishimira igihe ishyize mu bikorwa amabwiriza yayihaye.

Canine brigde ivuga ko izimbwa zimaze iminsi zitozwa zaguzwe mu gihugu cy’Ubuholandi, zikaba zirimo amoko atatu ariyo: Germany Shepherd, Beligian malinois na Butch Shepherd. Mubyo zatojwe harimo kugira kumvira amabwiriza, gusaka imodoka, imizigo, n’ahandi hantu hacyekwa ibishobora guhungabanya umutekano.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda mu gusoza iyi myitozo yavuze ko izimbwa zikora akazi kanini.

Yagize ati” Muzi neza ko umutekano w’abantu n’ibyabo ariwo shingiro rya byose, kuko iyo hari umutekano abantu barishyira bakizana n’iterambere rikihuta kandi ibyo bikaba inshingano cyane za Polisi. Hari ibyo rero Polisi idashobora gutahura n’amaso byihuse, izi mbwa rero zikora akazi gakomeye ko kunganira Polisi zitahura ibiyobyabwenge n’ibisasu kuko zihumurirwa nabyo, dore ko akenshi ababifite baba babihishe ahantu umuntu atapfa kubona”.

DIGP Marizamunda yavuze ko igipolisi cy’u Rwanda kirushaho kugenda kiyubaka mu rwego rwo gucunga no kubungabunga umutekano, aha yaboneyeho gusaba abatoza kujya bahora biyibutsa ubumenyi bahawe hagamijwe gukoresha neza izi mbwa zigatanga umusaruro.

Yagize ati” Kwiga ni uguhozaho. Ubu iterambere ryaraje, umuntu ashobora no kwigira ku byuma by’ikoranabuhanga akoresheje murandasi, mu myitozo mwahawe mushyiremo umuhati mukore ubushakashatsi kugira ngo murusheho kunguka ubumenyi bw’uko izimbwa zakoreshwa zikarushaho gutanga umusaruro”. Yasoje ashimira abatoza batanze imyitozo kuri abo bapolsi ndetse n’izo mbwa.

Ramon Guerain, umutoza mukuru watoje aba bapolisi waturutse mu Buholande mu kigo cya the Police Dogs Centre Holland, yashimiye aba bapolisi imyitwarire myiza bagaragaje, ndetse n’umuhati mu masomo bahawe.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imbwa 90 zikoreshwa n’abapolisi mu gutahura ibihishwe birimo ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose ndetse n’ibiturika bitandukanye. Imbwa imwe ikaba ifite ubushobozi bwo gukora akazi kagombaga gukorwa n’abapolisi 50.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga