Rutsiro: Abanyeshuri 1021 basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2019, Polisi y’u  Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiko mu murenge wa Manihira yaganirije  abanyeshuri 1021 barererwa mu mashuri ya GS Kabeza na EP Manihira uko bagira uruhare mu gukumira ibyaha mu mashuri.

Mubyo aba banyeshuri basabwe kwirinda harimo ikibazo cy’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inda ziterwa abana bityo bikagira ingaruka ku myigire yabo.

Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Rutsiro yabwiye aba banyeshuri ko bagomba guharanira kugira imbere heza birinda ababashuka bakabashora mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n’ubusambanyi.

Yagize ati “kwiga ni umurage ukomeye igihugu cyaduhaye ariko ni twumva abadushuka batuganisha mungeso mbi amahirwe yose dufite tuzayatakaza dutangire kubaho mu buzima bugoranye kandi twari dufite uburyo bwo kwirinda izo ngeso zitari nziza”

Akomeza avuga ko nk’urubyiruko bagomba kwirinda abantu babashora mu biyobyabwenge aribyo ntandaro y’ihohoterwa rikorerwa abana bikabaviramo guterwa inda, bigatuma bamwe bahita bacikiriza amashuri yabo abandi kubera kuzahazwa n’ibiyobyabwenge bigatuma kwiga bibananira bakishora mu muhanda.

AIP Mugenzi asoza asaba uru rubyiruko rw’abanyeshuri gutanga amakuru ku babashuka bababwira ko bashobora kubajyana hanze y’igihugu bakababonerayo akazi ndetse n’amashuri meza kuko ataribyo ahubwo baba bagamije kubashora mu bikorwa by’ubucakara.

Umuyobozi w’umurenge wa Manihira yasabye abarimu kurushaho kwegera abanyeshuri bityo nyuma y’amasomo asanzwe bakajya banaganirizwa ku ngaruka ibiyobyabwenge bigira ku buzima bw’abantu.Yasabye aba banyeshuri kwirinda ababashukisha ibintu bitandukanye bagamije ku bashora mu busabanyi abasaba gushyira umwete mu masomo.

Nyuma y’ibi biganiro abanyeshuri basomewe itegeko rishya rihana umuntu wese ukoresha ibiyobyabwenge maze bagaragariza ubuyobozi ko batari bazi ububi bwabyo, bityo basezeranya Polisi kuba abafatanyabikorwa bayo mu gukumira ibyaha binyuze mu mahuriro arwanya ibyaha akorera mu mashuri yabo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →