• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Nyanza: Yafatanwe udupfunyika 250 tw’urumogi

Umwanditsi
January 26, 2019

Umusore witwa Nyandwi   Emma   w’imyaka 21 y’amavuko wo mu karere ka Nyanza, umurenge wa Busoro  yafatanwe udupfunyika 250 tw’urumogi biturutse ku makuru yatanzwe n’ abaturage.  

Abaturage bo muri centre ya Busoro bavuga ko uwo musore wafashwe ari umwe mu bakekwa gukwirakwiza urumogi muri aka gace.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi  yatangaje ko uwo musore yafashwe ku  bufatanye n’abaturage kuko aribo batanze amakuru.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko uwo musore yari kumwe n’abandi bagenzi be babiri bapfunyika  urumogi mu dupfunyika duto duto,  Polisi yihutiye kugera aho bayitungiye urutoki, Nyandwi imufatana udupfunyika 250 tw’urumogi abo bagenzi baracika. Ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo nabo bafatwe.’’

CIP Karekezi akomeza asaba abaturage kurushaho gukumira ibiyobyabwenge kuko bikomeje kwangiza urubyiruko bikanahungabanya umutekano.

Yagize ati” Hirya no hino mu midugudu mutuyemo muzi  urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, muzi kandi imwe mu miryango ibanye  mu makimbirane ahanini ashingiye ku businzi  ibi byose bihungabanya umutekano, mukwiye kugira uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru  y’aho bigaragara.’’

Kuri ubu Nyandwi Emma yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.

I ngingo ya 263  mu gitabo   cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva  ku myaka irindwi(7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga